Nyampinga wa 2020 mu Rwanda, Nishimwe Naomi uri muri bamwe mu bakura amafaranga mu byo bashyira ku mbuga nkoranyambaga (Content Creators) baganiriye na Paul Kagame, ijoro rye aryisasira kandi akaryiyorosa ‘Ndakuzi’ yabwiwe na we.
Hari ku wa 9 Nyakanga 2024, ubwo Umukandida wa RPF Inkotanyi yagiranaga ibiganiro n’abashyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa se abatunzwe no kugira ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga bazwi nk’aba Content Creators, bamwe bamubaza ibibazo bari bamaze igihe bifuza ko bisubizwa.
Mu bintu bitangaje byabaye muri icyo kiganiro, ni uko uwageragezaga kuvuga izina akoresha ku mbuga nkoranyambaga (social medias) urugero nka Nishimwe Naomie, Paul Kagame yahitaga amubwira ko ajya amubona, ndetse ko anakurikirana ibyo bashyiraho kugera no ku mafoto abaranga (profiles).
Byakoze benshi ku mutima kumva ko umuntu nka Paul Kagame umaze imyaka isaga 30 arwanira ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kandi akaba yarabigezeho mu rugero runaka akurikirana ibyo bakora, none bamwe basigaye barara ku ijambo ndakuzi yakoreshaga ababwira ko abazi. Nishimwe Naomi we yareruye agaragaza ko aryisasira akanaryiyorosa.
Nishimwe Naomi uri mu bakobwa bazwi cyane bidasanzwe muri iki Gihugu, yavuze ko abatamuzi baba birushya kuko Paul Kagame kuba amuzi bihagije. Nyuma yo kumva Paul Kagame amuzi yagize ati: “Mureke mbabwire, waba unzi cyangwa utanzi nta cyo bimbwiye, muzigire ibyo mushaka. Muge mubwira abantu ko mubazi bakiriho. (na Perezida arabivuga). Ndarara niseguye ku ijambo Ndakuzi.”
Kugira ngo abwirwe iri jambo, kimwe n’abandi b’urubyiruko kandi b’aba Content Creator, Nishimwe Naomi yatangiye yivuga ati: “Amazina yange nitwa Nishimwe Naomie,” akibivuga Perezida Paul Kagame ahita amubwira ko amubona inshuro nyinshi agira ati: “Ndatekereza narakubonye inshuro nyinshi (ndakuzi),” hanyuma na we akomerezaho abaza impamvu Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kuba intare aho kuba imbwa.
Nyuma yo kubwirwa iryo jambo n’Umukuru w’Igihugu, noneho akarivugira mu ruhame, byatumye yishima bidasanzwe kugera ubwo avuga ko aryama kuri Ndakuzi ya Paul Kagame
Kuva Paul Kagame yabwira Nishimwe Naomie ko amuzi byabaye ibindi bindi, ubu arara kuri iryo jambo