Alain Bernard Mukuralinda, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alain Muku, yari umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Yavutse mu 1970, akurira mu muryango w’Abakirisitu Gatolika, aho impano ye yo kuririmba yatangiye kugaragara akiri muto. Ku myaka icyenda gusa, yinjiye muri Korali ya Paruwasi ya Saint Michel i Kigali, ari na ho yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki.
Muri iyo korali, yahahuriye na Nsengiyumva Jean Jacques wamwigishije gucuranga, anamufasha kwandika indirimbo ye ya mbere no kuyijyana muri studio. Ibi byamufashije gutangira gukora ibitaramo ahantu hatandukanye nk’i Nyamirambo na Kicukiro.
Mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana, harimo iyitwa "Noheri Nziza" na "Gloria". Iyi ndirimbo "Gloria" yakozwe mu 2019, yamenyekanye cyane mu Rwanda, ikaba yarabaye imwe mu ndirimbo zifashishwa cyane mu gihe cy’ibirori bya Noheli.
Ubutumwa bw’iyo ndirimbo bwibandaga ku gushimira Imana no kuyihimbaza, bikaba byaragaragazaga ukwemera kwe gukomeye n’ubutumwa yashakaga kugeza ku bantu binyuze mu muziki.
Alain Muku yakomeje kuba umuhanzi w’ingenzi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho indirimbo ze zakomeje guhumuriza no gukomeza imitima ya benshi, zigaragaza urukundo rwe n’ubwitange mu gukorera Imana binyuze mu buhanzi.
Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Umunyamategeko w’inararibonye ndetse n’umuhanzi w’indirimbo ziganjemo umuco kandi zirimo n’indangagaciro, utibagiwe n’izisingiza Imana, yavuye mu mwuka w’abazima azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.
Urupfu rwe rwabaye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, afite imyaka 55 y’amavuko.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS) ryagize riti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
Urupfu rwe rwashegeshe benshi, kuko atari umuntu usanzwe. Yari umuntu uciye bugufi, ugira urugwiro, usabana kandi uhora yishimye, umuntu wari warimakaje indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera atizigamye, utibagiwe ko Imana ari yo yabanzaga imbere mu bintu byose.
Ibihamya bigaragarira ku ndirimbo zirimo izo yakoze zo kuramya no guhimbaza Imana, harimo iyi yitwa Gloria