Nyuma ya Miss Queen Kalimpinya, Nkusi Lynda nawe yakiriye agakiza abihamisha kubatizwa mu mazi menshi nk’uko yabitangarije abamukurikira kuri Instagram mu mpera z’iki cyumweru.
Lynda Nkusi yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2021 ndetse akaboneka mu bakobwa 10 ba mbere, ariko ntiyahirwa n’ikamba. Ntiyacitse intege kuko yongeye kuryitabira mu mwaka wa 2022 ariko yikura mu mwiherero.
Lynda Nkusi (Lynda Priya), umunyamideli, umukinnyi wa filime akaba yaranabaye umunyamakuru, yamaze kubatizwa mu mazi menshi mu muhango wabaye tariki 23 Nzeri 2023. Yabatijwe na Prophet Muneza Christian, Umushumba Mukuru wa Beracah Ministries.
Akimara kubatizwa, Lynda yahise yuzura Umwuka Wera nk’uko bigaragara mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram. Mc Nario yabivuzeho ati, "Uzi ko Mwuka Wera yagufashe". Ines Divine ati "Birashimishije pe Imana ikomeze kugukomeza muri uru rugendo".
Nyuma yo kubatizwa, uyu mukobwa yatangaje ko yiyemeje kureka ikibi cyose. Ati: ”Ibidashimisha Imana byose”. Yongeyeho ati "Kubatizwa ni ukuvuka bwa kabiri ugahinduka ukaba mushya ukava mu bibi ugakora ibijyanye no gushaka ku Imana!”.
Mu butumwa yanditse kuri Instagram, yifashishije indirimbo "Umunsi mwiza nibuka" yasubiwemo na Papi Clever na Dorcas, akaba ari indirimbo yo mu gitabo ivuga ko "Umunsi mwiza nibuka ni uwo nakwemereyeho". Ikunzwe gukoreshwa cyane mu mubatizo no mu gusengera abakiriye agakiza.
Yashimiye Imana imushoboje gutera iyi ntambwe, ati "Urakoze Mwami ku bw’uyu munsi w’agatangaza". Yakurikijeho icyanditswe kiri mu Zaburi 7:17 havuga ngo "Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe, urugomo rwe uzagwa mu gitwariro cye".
Lynda yakiriye agakiza
Yaherekejwe n’abarimo Young Grace usengera kwa Prophet Sultan Eric
Nyambo Jesca yashimye Lynda
Lynda yamaze kuba icyaremwe gishya muri Yesu Kristo