Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Universe 2025 mu irushanwa ryavuzwemo ibibazo n’amakimbirane, Fátima Bosch yongeye kugaragaza ukwizera kwe mu buryo bweruye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ati: “Umwami Kristo arakarama” (Long live Christ the King).
Uyu mukobwa w’imyaka 25, wahagarariye Mexique, yahise ashyira ubutumwa kuri Instagram kuwa 21 Ugushyingo 2025, bushimira Imana kuba yamuhaye intsinzi.
Mu magambo ye yagize ati: “Uyu munsi nongereyeho ko icyo Imana yakugeneye, ishyari ritagihagarika, amahirwe adashobora kugihindura, kandi n’amahirwe (luck) atagihindura.”
Yongeyeho amagambo akomeye agira ati: “Long live Christ the King)”.
Ubutumwa bwe bwari buherekejwe n’amafoto amugaragaza yakira ikamba, asezera abakunzi be ndetse anafatanya n’abandi bakobwa bari bahanganye.
Nyuma y’aho, yashyizeho irindi foto yambaye ikamba rya Miss Universe, arenzaho ati:
“Icyo Imana izi kuri wowe kiruta kure icyo abandi batekereza. Imana izi umutima wawe.”
Umukobwa ufite ukwizera gukomeye
Bosch yavukiye i Villahermosa, Tabasco muri Mexique, akaba ari Umukirisitu Gatolika udakunda guhisha ukwizera kwe. Akimara kwegukana ikamba rya Miss Universe, yahise yikorera ishusho ya Roho Mutagatifu (sign of the cross) arangije yerekana urutoki hejuru, ashimira Imana. Ariko inzira ye ntiyari yoroshye.
Mu byumweru bike mbere y’irushanwa, yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahagurukaga agasohoka mu nama ya Miss Universe yari iri gutambutswa kuri Facebook kuwa 4 Ugushyingo.
Byaturutse ku mvugo y’uwari uhagarariye irushanwa, Nawat Itsaragrisil, wamushinje kutamamaza igihugu cyakiriye irushanwa (Thailand) ku mbuga nkoranyambaga.
Bosch yabanje kwisobanura ariko Itsaragrisil amuca mu ijambo, amwita “dummy” (umuntu w’injiji), bikurura gushyamirana. Yarahagurutse aragenda, maze Itsaragrisil amubaza impamvu agiye, asubiza ati: “Kubera ko mfite ijwi. Ntiwubaha abagore.”
Ako kanya abandi bakobwa batari bake bahise bamukurikira basohoka nk’ikimenyetso cyo kumushyigikira. Asohoka yagize ati: “Nimureke mutwubahe nk’abagore. Ndi hano mpagarariye igihugu, kandi si ikosa ryanjye niba mufitanye ibibazo n’ubuyobozi bwanjye.”
Si we wa mbere Miss Universe wagaragaje ukwizera kwe
Bosch yinjira mu ruhando rw’abandi banyamideli bagaragaje ko kwizera kwabo ari ingenzi. Muri bo harimo Demi-Leigh Tebow (umugore wa Tim Tebow), wabaye Miss Universe 2017.
Mu kiganiro aherutse kugirana na The Christian Post, Tebow yavuze ko mbere yumvaga ko ikamba ari ryo rimuha agaciro. “Natekerezaga ko ikamba nambaye ari ryo rimpesha agaciro, ariko umunsi naritaga, nanatakaje aho nari nshingiye icyitwa agaciro kange,”
Yongeyeho ko buri cyumweru atangira asiba “ibinyoma” no gushidikanya mu mutima we, akabisimbuza ukuri ko muri Bibiliya. “Biroroshye cyane kwigereranya n’abandi, no gushaka agaciro mu byiyumviro by’isi, ariko twe nk’abizera tumaze gutoranywa kandi turi ab’igiciro imbere y’Imana.”
Miss Universe Fátima Bosch yakuriye Imana ubwatsi nyuma yo kwegukana ikamba Miss Universe