× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu gihe imibare mu gitabo cy’ubutane ikomeje kuzamuka, hari ibintu 4 itorero risabwa

Category: Analysis  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Mu gihe imibare mu gitabo cy'ubutane ikomeje kuzamuka, hari ibintu 4 itorero risabwa

Ubusesenguzi bwa bamwe mu bantu bamaze imyaka myinshi bubatse buvuga ko gatanya ziva kuri satani.

Mu Rwanda imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019, ingo zisenyuka binyuze muri gatanya, zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018. Ibi bikaba bisobanuye ko ingo zisenyuka, zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Ni ibintu bigaragaza ugukora gukomeye kwa sekibi kuko mu migambi y’Imana ntihabamo ugutandukanya abantu, ahubwo ihora ireba ikibahuza.

Umwanditsi wa Paradise.rw yahisemo gutekereza icyo Itorero cyangwa umuryango wa gikristo wakora mu gihe izi gatanya zikomeje kwiyongera mu Rwanda:

1. Gushyira imbaraga muri gahunda yo guhugura abagiye kurushinga

Byamaze kugaragara ko itorero ry’iki gihe rigenda biguru ntege mu bijyanye no gusezeranya abagiye kubaka imiryango. Amwe mu matorero ya cyera yakomezaga iyi gahunda ndetse ntiyihanganire umuntu utubahirije ingingo n’amahame yayo.

Ubu si ko bikiri kuko Itorero ryoroheje ibintu aho n’uri ikantarange utarigeze ahugurwa aza agatanga amafaranga ubundi bakamusezeranya, nyuma y’iminsi micye ukumva inkuru y’uko filime yamaze kwizinga, umwe aba ukwe undi akaba ukwe.

2. Gufata umwanya uhagije wo kwiga ku bagiye kurushinga no kubaha inama zo kutihutisha gahunda

Impamvu zo kubaka umuryango usanga zarabangamiwe kuko cyera habagaho umwanya uhagije wa fiyansayi kandi itorero rigafata umwanya wo kwiga ku bagiye kubana, itorero rigashaka amakuru, rikamenya niba abo bantu koko ikibahuje kizavamo umuryango utekanye ndetse n’urukundo rwabo ko ruzaba akaramata. Ariko ubu ni uguhirira kuri Facebook, WhatsApp, bagahita bapanga ubukwe umwe atabanje kumenya undi.

3. Guhugura ababyeyi

Byagaragaye cyane ko Itorero ry’iki gihe ritererana ababyeyi mu nshingano zo kububakamo ubushobozi bwo gutegurira abana babo ibihe bidasanzwe byo kubaka umuryango. Itorero rikwiriye gufata iya mbere rigashyiraho akanya ko kuganiriza imiryango/ababyeyi b’abana bagiye kubaka uko bategura gahunda ziciye mu mucyo zabafasha kubaka urugo rurambye.

4. Guhugura abagiye gushakana uburyo bwo kwirinda amakimbirane n’uburyo bwo kuyahosha igihe yabaye

Hari ingingo zitandukanye zizana amakimbirane mu ngo z’iki gihe ndetse no mu ngo z’abakirisitu ugasanga byacitse. Urugero, kutagira umwanya wo kuganira, kuvunishanya, gucana inyuma, kwikunda kwa hato na hato, uburyarya, uburiganya, kutamenya gucunga neza umutungo, kwikubira, gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, uburaya n’ubusambanyi, ubwomanzi ....

Ibi byose bigaragaza icyuho gikomeye cy’Itorero ry’iki gihe aho unasanga ritabwiza ukuri bamwe mu bayoboke baryo batunze kugira ngo bataricika.

Dusoze ubusesenguzi bwacu tugira tuti, "Izi ngingo zishyizwemo imbaraga n’itorero,byadufasha kubaka umuryango utekanye, ufite umutuzo n’umudendezo binyuze mu kuganira, gufashanya, kutirebaho, abantu bakabana akaramata, igitabo cy’ubutane kikagira abantu bake cyane, icyo gushyingirwa kikaba ari cyo kizamura imibare".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.