× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musenge cyane! Ubukristu bukomeje gushyirwa ku gitutu - babwira abakristo ko ari abanyamahanga

Category: Amakuru  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Musenge cyane! Ubukristu bukomeje gushyirwa ku gitutu - babwira abakristo ko ari abanyamahanga

Mu gihugu cya Indonesia, abakristu bakomeje guhangayikishwa, aho mu gihe bari gusenga baterwa n’agatsiko k’aba islam, kakababuza gusenga bababwira ko iyo migenzo n’imyizerere atari iyo muri icyo gihugu, bakabashinja ko ari abanyamahanga.

Mu Majyaruguru yo mu gace ka Sumatra muri Indonesia, agatsiko k’aba Islam bayobowe n’uwitwa Yudi Ardiansah, bateye abakristu barimo basenga muri iyo nyubako yiwa ’Café’ ikoreramo urusengero rwa Mowar Sharon church mu giturage cya Setia mu mujyi Binjai.

Yudi wari uyoboye ako gatsiko yagize ati; "Ntabwo byemewe ko iyo migenzo yanyu ikorerwa hano kuri ubu butaka guhera muri za 2014". Yongeraho ko "ibikorwa bya gikristu n’ubusanzwe bitemewe mu duce tw’aba islam".

Muri video yacicikanye mu gace ka Irau hagaragayemo umugorero wari ufite agahinda gakomeye avuga ko babujijwe gusenga n’abantu batazi n’icyo bashinzwe.

Ati "Ntabwo tuzi aho aba bantu baturuka, situzi n’ikibagenza by’ukuri, dusanzwe dusengera aha, ariko kugeza ubu ngo ntitwemerewe gusenga no kuramya Imana hano".

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya The morning star, cyagerageje kuvugana n’uhagarariye amaterero ya gikristu muri ako gace, Rev. Henry Lokra abasubiza ko "biteye agahinda cyane kubona ibi byabaye".

Yakomeje ati "Abateye abo bakristu ntibanitaye ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida w’igihugu cyacu ko yavuze ko nta kiruta itegeko nshinga mu gihugu, kabona n’iyo yaba ari amasezerano hagati y’abayobozi cyangwa n’izindi nzego, kuko bene nk’ayo masezerano ashyira abanyantegenke inyuma".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.