× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheri irabura iminsi 7: Kwibuka ivuka rya Yesu ni ingenzi kurusha ibirori, impano n’imigenzo ishamikiyeho

Category: Opinion  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Noheri irabura iminsi 7: Kwibuka ivuka rya Yesu ni ingenzi kurusha ibirori, impano n'imigenzo ishamikiyeho

Mu gihe hasigaye iminsi irindwi ngo isi yizihize Noheri ya 2025, impaka zimaze imyaka myinshi zongeye kuvuka: ese Yesu koko yavutse ku wa 25 Ukuboza? Ese kwizihiza Noheri kuri uwo munsi ntibyahujwe n’imigenzo y’abapagani ba kera?

Ku bantu bamwe, ibi bibazo bihinduka impamvu yo gutesha agaciro Noheri, bakavuga ko yakomotse mu bantu basengaga izindi mana, maze kugira ngo Abakristo babibagurire, iminsi yaba bapagani bakayihindura imitagatifu, bakayeza, uwari umunsi w’izuba ukaba uwa Yesu, bityo abahakana Noheri bakumva ko idakwiriye.

Abandi bo kandi benshi, bemera ko kwibuka ivuka rya Yesu ari byo bifite agaciro, kuko nta bwo yari kudufpira ataratuvukiye. Ntiwashimagiza iherezo warirengagije intangiriro. Kwibuka ivuka rye, nubwo byakorwa mu gihe umuntu ashaka kandi bikaba byarahujwe n’indi minsi mikuru ya gipagani, ibyo nta cyo bivuze kuri bo.

Abahanga mu mateka, mu by’inyigisho za Bibiliya n’umuco, bahuriza ku kintu kimwe: icy’ingenzi si itariki, si n’uko byahujwe n’indi migenzo, ahubwo ni icyibukwa ubwacyo, ni ukuvuga ivuka rya Yesu Kristo.

Abashakashatsi nka Clement w’i Alexandria (yabayeho mu mpera z’ikinyejana cya kabiri) bagaragaje ko Abakristo ba mbere batari bafite itariki imwe ihamye y’ivuka rya Yesu. Hari abavugaga Werurwe, abandi Mata, abandi Ukwakira.

Ibi byerekana ko itorero rya mbere ryari rishyize imbere igikorwa n’ubutumwa bwa Kristo kuruta itariki nyir’izina. No mu byanditswe bya Bibiliya ubwabyo, nta hantu handitseho umunsi n’ukwezi Yesu yavukiyeho.

Umuhanga mu mateka y’Itorero, Prof. J.N.D. Kelly, yanditse ko guhitamo tariki ya 25 Ukuboza byaje mu kinyejana cya kane, ahanini nk’uburyo bwo gushyira ku murongo ukwizihiza ivuka rya Kristo mu Itorero ryari rimaze gukura no gukwirakwira mu Bwami bw’Abaroma. Bityo, itariki yabaye ikimenyetso cyo kwibuka, si igihamya cy’amateka nyakuri.

Ni byo koko ko mu Bwami bw’Abaroma, tariki ya 25 Ukuboza yari itariki ihuzwa n’umunsi wo kwizihiza Sol Invictus (izuba ridatsindwa), umunsi wari uzwi mu migenzo ya gipagani.

Ariko nk’uko umuhanga mu mateka Thomas J. Talley abivuga, Abakristo ntibafashe uwo munsi ngo basenge izuba, ahubwo bawuhinduye umwanya wo kwamamaza Kristo nk’“Umucyo w’isi”, nk’uko byanditswe muri Yohana 8:12.

Mu mateka, kwifashisha iminsi yari isanzwe izwi mu mico y’abantu byabaye uburyo bwo kuyihinduramo igikoresho cy’ubutumwa, aho kuyirwanya byeruye. Ibi byabaye no ku yindi minsi myinshi y’ingenzi mu mateka y’ukwemera.

Bityo, kuvuga ko Noheri itagifite agaciro kubera ko yahujwe n’umunsi w’abandi, ni ukwibagirwa ko icyahinduwe atari ukwemera Kristo, ahubwo ari igisobanuro cy’uwo munsi.

Umuhanga mu by’ukwemera St. Augustine yigeze kuvuga ko “ikimenyetso gishobora guhinduka, ariko ukuri kugumaho.” Ibi bihuye neza na Noheri: igihe gishobora guhinduka, ariko impamvu yo kwibuka igakomeza kuba imwe. Ivuka rya Yesu ni ryo shingiro ry’inkuru y’agakiza, ryabaye intangiriro y’ubutumwa bwahinduye amateka y’isi.

Noheri, uko yaba yizihijwe kose, ku wa 25 Ukuboza cyangwa ku wundi munsi, iba ifite agaciro iyo yibutsa abantu urukundo rw’Imana, kwicisha bugufi kwa Kristo, n’icyizere cyazanywe no kuza kwe ku isi.

Abahanga mu by’amateka y’imico nka Mircea Eliade bagaragaje ko abantu b’ingeri zose bakenera “igihe cyo kwibuka” kibafasha gusubira ku ndangagaciro shingiro z’ubuzima bwabo. Noheri igira uwo murimo ku Bakristo, kuko ni intangiroro yo gucungurwa. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo : “Hapfa uwavutse.” Na Yesu ni uko.

Ukuri ni uku: Yesu ashobora kuba ataravutse ku wa 25 Ukuboza. Ukuri kandi ni uko uwo munsi wigeze gukoreshwa mu yindi migenzo mbere y’Ubukristo.

Ariko ukundi kutavuguruzwa ni uku: kwibuka ivuka rya Yesu ni igikorwa cy’ukwemera, si isomo ry’ibarura ry’iminsi. Nk’uko umuhanga mu mateka Jaroslav Pelikan yabisobanuye, “ukwemera kw’Abakristo gushingira ku byabaye, si ku gihe byabereyeho.”

Ubwo kwizihiza Noheri bibaye icyaha, nta mpamvu yaba ihari yo kwizihiza isabukuru y’amavuko, iy’urushako cyangwa andi matariki abantu bafata nk’akomeye, urugero nk’ayo kwibohora, umunsi w’intwari, cyangwa intangiriro nziza z’ibindi bintu. Icyakora, kwizihiza isabukuru y’amavuko ari icyaha, no kwizihiza Noheri byakemangwa. Ariko se, no ku Mukiza?

Mu gihe Noheri yegereje, impaka ku matariki n’amateka zishobora gukomeza. Ariko ku mutima w’ukwemera, icy’ingenzi ni icyibukwa, si itariki; ni Kristo, si kalindari. Kwizihiza Noheri ni uguhagarara gato mu muvuduko w’isi, ugasubiza amaso inyuma, ukibuka ivuka ryahinduye amateka, rikazana icyizere n’umucyo.

Iyo ni yo mpamvu, nubwo byakorwa mu gihe ushaka, ndetse bigahuzwa n’ibindi bashaka, kwibuka ivuka rya Yesu ari byo birenze byose.

Paradise, tukwifurije kuzagira Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026!!!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.