× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nawe aje muri Gospel? Kitoko yakoze indirimo nziza cyane "Uri Imana" irimo amagambo yaryoheye benshi

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nawe aje muri Gospel? Kitoko yakoze indirimo nziza cyane "Uri Imana" irimo amagambo yaryoheye benshi

Kitoko Bibarwa ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu Rwanda, mu ndirimbo zitandukanye, zirimo izisanzwe (secular), gakondo, iza politiki ndetse n’iza Gospel.

Kuri uyu wa Gatanu, yasohoye indirimbo ihimbaza Imana (gospel) nziza cyane. Iyi ndirimbo yayise “Uri Imana” Ni nyuma y’igihe kitari gito adasohora indirimbo, kuko iyo aheruka gusohora y’urukundo yitwa “Wenema” kuri channel ye, yasohotse mu 2019.

Nyuma yo kumva no kureba amashusho meza y’iyi ndirimbo, mu batanga ibitekerezo uwitwa Niyobuhungiro Polly yagize ati:“Komeza gutangaza Ubutumwa bwiza muvandimwe, binyuze mu ndirimbo. Bikomeze (gukora indirimbo za gospel) Imana ntijya itenguha abantu bayo.”

Aya ni amwe mu magambo agize igitero cya mbere n’icya kabiri yakoze ku mitima ya benshi nk’uko bakomeje kubigarukaho mu bitekerezo bigera hafi kuri 800 bamaze gutanga mu masaha atageze kuri 24:
“Mu nzira ndende y’inzitane
Urambura ukuboko
Nange ndazanzamuka
Unyereka ko uhanaguye ibyuya byange
Wowe Mana yanze ko nandagara
Unyereka ko uzi amazina yange
Unyicazanya n’abakomeye.

Nubwo nanyuze mu biteye ubwoba
Sinigeze nkorwa n’isoni ngo mware
Wambereye Imana
Umbera ukwezi kumurikira aho ntareba
Amanywa n’ijoro.”

Nk’uko bigaragara mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo, benshi bayikunze cyane, gusa abandi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga nka The Cat bibaza niba nawe yinjiye burundu mu muziki wa Gospel nyuma ya Alpha Rwirangira, Meddy, Liza Kamikazi n’abandi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KITOKO BIBARWA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.