× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndagisha inama: Nakundanye n’umugabo kuri Facebook anyambura ubusugi antera inda none natorotse umubyeyi

Category: Love  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ndagisha inama: Nakundanye n'umugabo kuri Facebook anyambura ubusugi antera inda none natorotse umubyeyi

Umukobwa watinyaga bikomeye icyaha cy’ubusambanyi aho yari umukristo mu mutima we, ariko nyuma akaza kugwa mu cyaha agatwara inda, aragisha inama y’icyo yakora kuko yabuze aho ahera abibwira umubyeyi we

Yanditse ati: Ndi umukobwa w’imyaka 22 iwacu ni ku Kamonyi narangije amashuri yisumbuye maze imyaka 3 nangije kwiga, njya nsoma inkuru zanyu mwandika mugira inama abantu, nanjye mfite ibibazo nimungire inama.

Nakundanye n’umugabo twamenyaniye kuri Facebook, yakundaga kumbwira ko ankunda kandi ko ashaka ko tuzabana. Yaje kunsaba ko duhura tukaganira ku rukundo rwacu kandi ambwira ko ashaka ko twazararana muri Loji (Lodge) i Kigali.

Twararanye ijoro rimwe antera inda, musabye ko tubana ambwira ko afite umugore. Nabeshye mama ko hari umwana twiganye ufite ubukwe kandi ashaka ko mufasha nkamwambarira, mama yampaye uruhushya ngeze i Kigali yakodesheje Rodge turaranamo bukeye ampa itike (ticket) ndataha.

Igihe cyanjye cy’imihango ntiyigeze iza byanteye ubwoba bituma mubwira ko nshobora kuba ntwite, yansabye ko njya i Kigali anjyana ku muganga basanga ntwite, musabye ko twabana ambwira ko bidashoboka kuko afite umugore n’abana 3. Naratunguwe kuko tumenyanira kuri Facebook yambwira ko nta mugore agira.

Akibimbwira nagize agahinda kuko mama yahoraga ampana kujya mu bahungu nari naragerageje kubyubahiriza kuko naryamanye nawe ndi isugi. Natorotse umubyeyi ubu nkora uburaya kandi mbona ari umwuga uzankoza isoni, nshaka kubivamo ariko natinye gusubira iwacu.

Nagize ubwoba bwo kubwira mama ko ntwite, nagiye ku Kimisagara ku mukobwa twiganye nsanga akora umwuga w’uburaya arancumbikira ambwira ko nintatega abagabo azanyirukana, byatumye nanjye ntangira gutega abagabo ariko kubera isoni zo gutinya ko abantu bambona bakazabwira mama ko ndi indaya kandi ntabwo azi aho mba kuko natinye kubwira Mama ko ntwite amenye ko ndi indaya yakiyahura.

Nabuze icyo nakora mungire inama. Ubu mfite inda y’amezi 5 numva nataha, ariko byarananiye kuko ntinya ko kubwira Mama ko ntwite ariko natekereza umwuga nkora ko untera isoni ndetse nuko umubyeyi amenye ibyo ko ndi indaya".

Clemetine Uwamahoro abinyujije Paje ya Facebook ya Paradise yitwa "Paradisetpn", yamuhaye inama ati "Uri mu bujiji, taha usange umubyeyi umusabe imbabazi ubundi akwiteho. N’ubundi inda ikura buri munsi. Uwo mubana azakwirukana nuba utakibashije gukora ayo mabi yagutoje, kandi uzarangira nabi hiyongeyeho nizindindwara, taha rero".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.