× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese umukristo yakora akazi kikomwe na KNC ko "guhositinga" mu tubari?

Category: Opinion  »  8 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese umukristo yakora akazi kikomwe na KNC ko "guhositinga" mu tubari?

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka ndende ku kazi ko guhostinga mu tubari, nyuma y’uko Kakooza Nkuriza Charles (KNC) wa TV1 avuze ko “guhostinga ari uburaya”.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Mutabaruka Angeli, aho bashimangiraga ko abakobwa basusurutsa abantu mu tubari, by’umwihariko bakorana n’abagabo mu masaha ya nijoro, baba bari mu bikorwa bihabanye n’indangagaciro nziza.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yavuze ko akazi ko guhosting mu tubari katagomba gufatwa nk’akazi gasanzwe, kuko ngo mu by’ukuri gafitanye isano n’uburaya. Yasobanuye ko kubyita uburaya bishingira ku mimerere gakorwamo n’ibikorwa bibera muri utwo tubari.

Yagize ati: “Abakobwa baba baje mu kabari gukora hosting, hakaza abagabo b’ibirara bakabiyegereza, bakabazanira abandi bakobwa bari aho, bagategura ko baza gutahana mu ngo zabo.”

Ku bwe, ibyo byose bigaragaza ko hosting atari ukwakira abantu gusa, ahubwo ko ari inzira iganisha ku myitwarire mibi n’ibikorwa bidakwiriye, ari na yo mpamvu avuga ko guhosting mu kabari ari uburaya.

Aya magambo ya KNC yakuruye impaka zikomeye: hari abamushyigikiye bavuga ko hari byinshi bibi bibera muri ako kazi bitavugwa, abandi bakabihakana bavuga ko hosting ari akazi nk’akandi, kandi ko atari buri wese ugakora uba uri mu buraya.

Nk’Abakristo, ni ngombwa kurebera iki kibazo mu ndorerwamo y’imyemerere, indangagaciro n’inshingano zo kuba intumwa z’Imana aho turi hose, dore ko hari amadini yemerera abayoboke bayo kwisomera ku nzoga ariko ntibasinde.

Ibyago bishoboka mu kazi ko guhosting

Nta wabura kwemera ko akazi ko guhosting mu tubari kagira ibyago byinshi bishobora guhungabanya ubuzima bw’umukristo. Gukorera ahantu hahoramo inzoga nyinshi, abakiriya bafite imyitwarire idahwitse, n’akazi gakorwa cyane mu masaha ya nijoro, bishobora guteza ibigeragezo bikomeye.

Hari aho abakobwa bashyirwaho igitutu cyo gususurutsa abakiriya birenze umurongo w’akazi, hakaba n’abagabo b’ibirara bashobora kubafata nabi, haba mu magambo no mu bikorwa.

Ku mukristo, Bibiliya yigisha kwirinda ibyaha, kwirinda aho igishuko kiri, no kwitandukanya n’ibikorwa bishobora gutuma Imana iseba. Iyo akazi kagushyira mu mwanya wo kwita cyane ku bagabo banyoye, mu masaha adakwiriye, kandi mu mimerere idatanga icyubahiro ku mubiri n’umwuka, bigira ingaruka ku buhamya bwawe nk’umwizera.

Ese hosting ni uburaya koko?

Guhostinga si uburaya mu izina ryabwo, kuko hari aho bikorwa nk’akazi ko kwakira no kwita ku bakiriya. Ariko ikibazo gikomeye si izina ry’akazi, ni ibikorerwa muri ako kazi. Iyo hosting ihindutse inzira yo gushishikariza abakobwa cyangwa abagore babikora kugira imyitwarire mibi, gutuma abakiriya banywa birenze urugero, cyangwa aho abakobwa n’abagore bahatirwa gukora ibinyuranye n’indangagaciro zabo, icyo gihe biba bigiye kure y’umwuga mwiza.

Ni ho amagambo ya KNC ahera akagira ishingiro kuri bamwe, kuko hari aho hosting ihuzwa n’imyitwarire mibi, bigatuma rubanda rusanga iryo zina rifitanye isano n’uburaya.

Inama ku Mukristo

Umukristo mwiza agomba kwibaza ibi bibazo: Ese aka kazi kampa amahoro mu mutima? Ese gaha Imana icyubahiro? Ese kamfasha gukomeza kuba umucyo n’umunyu w’isi, cyangwa kanjyana mu gishuko gihoraho? Bibiliya ivuga ko “Byose byemewe, ariko ko atari ko byose bigira umumaro.”

Bityo, nubwo hosting ishobora gufatwa nk’akazi nk’akandi, ku mukristo ni ingenzi guhitamo akazi katamushyira mu byago byo kwandura mu mwuka, katabangamira ubuhamya bwe, kandi katamushyira mu mimerere ihora isaba kwiyunga ku byo atemera.

Kwibaza iki kibazo si ugucira urubanza abakora hosting, ahubwo ni ugushishikariza Abakristo guhitamo inzira zibaha amahoro, icyubahiro n’umutekano w’umwuka. Akazi gashobora gutuma uhorana impungenge zo kugwa, si ko kaba kagukwiriye, n’iyo kaba kagira inyungu z’igihe gito.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.