× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni agahomamunwa! Justin Bitakwira yafashe umwanya mu rusengero abwiriza Abanyekongo kwanga Abatutsi

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ni agahomamunwa! Justin Bitakwira yafashe umwanya mu rusengero abwiriza Abanyekongo kwanga Abatutsi

Umugabo wo mu gihugu cya Kongo witwa Justin Bitakwira, mu rusengero rwari ruteraniyemo Abakristo baje gusenga Imana, yafashe umwanya abwiriza abari baje bose kwanga Abatutsi.

Kubera urwango Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yanga Abatutsi, byatumye uyu muhezanguni uyishyigikiye Justin Bitakwira ahabwa umwanya mu rusengero, kugira ngo yigishe abantu kwanga Abatutsi, yifashishije inyigisho zihereranye n’abadayimoni, akagereranya Abatutsi n’abadayimoni.

Justin Bitakwira yabaye Minisitiri w’Iterambere ry’Icyaro n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko ubu ari mu bihano yahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kuva mu Ukuboza k’umwaka ushize wa 2022, kubera gushishikariza Abaturage ba Kongo kugirira nabi Abaturage b’Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibihano yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni ukudatemberera mu bihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kumuhagarika mu gukwirakwiza imvugo ye yuzuye urwango afitiye Abatutsi, cyane cyane Abanyamulenge. Gusa ibi ntacyo byatanze kuko aracyafite uburenganzira ahabwa n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bikaba bituma n’ubu yidegembya mu bwisanzure busesuye, akavuga kandi agakora ibyo ashaka.

Habura umunsi umwe gusa ngo Noheri ibe, ku itariki 24 Ukuboza 2023, Justin Bitakwira yahawe umwanya mu rusengero rwa Pentecôte, CEPAC Mulongwe (Communauté des Églises des Pentecôtes en Afrique Centrale), muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu makuru dukesha Igihe.com, muri uwo mwanya, inyigisho ze zagarutse ku badayimoni, afata Abatutsi abagereranya na bo, avuga ko Umututsi ari umuntu mubi.

Kongo imaze igihe kinini igaragaza urwango ifitiye u Rwanda ndetse n’umuyobozi wayo Félix Tchisekedi avuga ko rimwe azatera u Rwanda. Uru rwango barugaragariza abaturage babo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo muri Kivu y’Amajyepfo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Mulenge (Abanyamulenge).

Ibi ni agahomamunwa kubona no mu rusengero, ahakagombye gutangirwa inyigisho z’isanamitima, inyigisho zimakaza ubumwe zikarandura urwikekwe no kuvangura abantu, hari gutangirwa inyigisho zo guhemuka no kwanga ikiremwamuntu, bakiziza ururimi rwacyo n’ibindi bidakwiriye, byatuma banga kandi bakavusha amaraso y’utariho urubanza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.