× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni nde azaha igifunguzo? Umunyamakuru James wa TvO yakuye mu rungabangabo abakobwa bamaranye imyaka 9

Category: Love  »  July 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni nde azaha igifunguzo? Umunyamakuru James wa TvO yakuye mu rungabangabo abakobwa bamaranye imyaka 9

Umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane Mugarura James wa TV O agiye kwibanira akaramata na Teta Joyce umukobwa w’ikimero afata nk’umukunzi we w’ibihe byose.

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 James yafashe umwanzuro mbonekarimwe, afata icyemezo cya cyigabo yerekana Teta Joyce nk’umukobwa ugiye kumumara imbeho ya burundu, akaba yahaye ubutumwa bukomeye abacuruza icyayi n’amakote ko icyashara kigiye kugabanuka doreko Teta Joyce kuri we amufata nk’umumarambeho.

Si ibi gusa ahubwo akaba yakuye abakobwa mu rungabangabo dore ko burya iyo uri umusore mwiza buri mukobwa mwiza aba yikirigita agaseka ati wasanga ari njyewe .James rero yahisemo no kuyishyira muri Teta Joyce (impeta) nk’ikimenyetso cy’urugendo rutoroshye cyo kuzirikana amahwa n’ibyondo bagendanyemo muri iyo myaka yose.

Mwa bantu mwe burya abagendanye urugendo rurerure mu rukundo, hari ubwo usanga baranyagiranywe, barishwe n’inzara bagasangira ipera rimwe cyangwa urugingo rumwe rw’igisheke. Ni byo byabaye kuri James na Teta nkuko binagaragara mu mafoto ye n’umukunzi we bari mu buryohe bw’urukundo ubwo yamwambikaga impeta.

Gusa benshi mu babonye iyi nkumi bagize bati: "Imana ikunda abagabo"! Gusa ariko ku rundi ruhande Imana ikunda na Joyce nk’uko Paradise igiye gukomeza kubaha aya makuru! Ni inkuru yashimishije abantu benshi dore ko uyu munyamakuru ari umwe mu banyamakuru beza Imana yahaye u Rwanda n’amahanga.

Aganira na Paradise, James Mugarura yavuze uko umutima we utera nyuma yo guturishwa na Teta wamwemereye kuzatura mu gituza cye gitatse ubusitani karemano iteka. Yagize ati: "Mu by’ukuri ndishimye umutima wanjye uguwe neza kandi ndashimira Imana yo yampaye umwe mu bakobwa b’indoro nziza yuje indoro (aha yavugaga Teta Joyce)".

Abajijwe icyatumye atoranya iyi nkumi mu magana menshi, yagize ati: "Akunda gusenga, akunda abantu, agira ibitekerezo byiza, ashyigikira imishinga yanjye, aranyubaha, ni inshuti yanjye" Yavuze ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa 12.

Mugarura James ni umwe mu banyamakuru bafite izina riremereye muri Gospel. Kuri ubu azwi cyane mu kiganiro kitwa "THE REPLAY SHOW" kuri OTV kuva saa 2:30pm kugeza 4:30pm, akaba agikora kuwa Mbere, kuwa Gatatu ndetse no kuwa Gatanu.

Uyu mugabo winjiye mu itangazamakuru mu mwaka wa 2012 yibitseho impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu bumenyi n’ikoranabuhanga (Bachelor Degree in information system and technology).

Uretse ikoranabuhanga akora n’ibyerekeranye n’imishinga aho ari Umuyobozi muri umwe mu muryango utari uwa Leta (NGO) akaba na Program Manager kuri Radio O and TvO.

Uyu musore urangwa n’ituze n’urukundo ni umwe mu bantu bagira ibitekerezo byiza kandi akagira iyerekwa rigari. Rero inzozi zanjye ubwo yabazwaga inzozi afite nyuma yo gukora ubukwe akabona umwunganizi. Yagize ati: "Ndashaka kuzakora Organisation izaba ishingiye ku kurwanya ubwandu bwa HIV muri Rehabilitation Centers".

James Mugarura hamwe n’umukunzi we Teta Joyce

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.