Urubyiruko rwa Gen Z rwongeye kugaragaza ko rufitiye Imana urukundo rwinshi
Nubwo hari abavuga ko urubyiruko rwa Generation Z (Gen Z) – abavutse hagati ya 1997 na 2012 – rurimo gusubira inyuma mu by’iyobokamana, ibimenyetso biriho byererekana ibinyuranye n’ibyo abantu batekereza.
Ku wa 8–9 Kanama 2025, mu mujyi wa Benton muri leta ya Arkansas (USA), habereye igiterane cyiswe Amplify, aho urubyiruko ibihumbi byateraniye hamwe, rukerekana ko rushonzeye kumva ubutumwa bwa Yesu kuruta ikindi kintu cyose.
Muri icyo giterane, ntibyari ibintu byo kwidagadura gusa, ahubwo byari ukwiga uko urubyiruko rwahangana n’agahinda, guhangayika n’igitutu cy’ubuzima. Bagaragaje ko bakeneye ibyiringiro bitaboneka ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bikorwa bisanzwe, ahubwo ko bashaka kubibonera mu muri Yesu Kristo.
Abasaga 15 bo muri Gen Z, bamwe bafite imyaka 18 gusa, bafashe ijambo basangiza abandi ubuhamya bwabo. Hari abavuze uburyo Imana yabakijije ikabakura mu ngeso mbi, imiryango yabo igasubira mu mahoro, abandi berekana uko bari baratakaje indangagaciro zabo, ariko ko Yesu yatumye bazisubirana.
Urugero rugaragara ni itsinda ry’urubyiruko ryagenze amasaha atanu umwaka ushize, bamwe muri bo batarizera. Nyuma yo guhura na Yesu muri Amplify, bose bahinduye ubuzima bwabo kandi ubu bari kuzana n’abandi benshi kurushaho. Hari n’umusore wo muri Arkansas wagiye ayobora bagenzi be mu mahugurwa yitabirwa n’ibihumbi, akoresheje ubuhamya bwe n’ubutumwa bwiza.
Ibi bigaragaza ko ibyo bamwe bavuga ko urubyiruko ruri gucika ku Mana atari ukuri. Nk’uko ubushakashatsi bwa Barna bubyerekana, hafi kimwe cya kabiri cy’abakiri bato bashaka kumenya byinshi kuri Yesu, kandi abarenga 70% babaye abantu b’umwuka. Nubwo bake bajya mu nsengero buri cyumweru, si uko batitaye ku Mana, ahubwo bari mu rugendo rwo gushaka imibereho ifite umurongo.
Nk’uko byagaragajwe na Pulse Evangelism mu bikorwa byabo, urubyiruko rurenga ibihumbi rwitabiriye ibiterane by’ubuhamya muri kaminuza zitandukanye, abandi babatizwa mu buryo busanzwe. Hari n’abasore babiri bafashe icyemezo cyo kugurisha ibintu byose bari bafite, kugira ngo bazenguruke ku nkombe z’Iburengerazuba bwa Amerika basenga, basaba amahirwe yo kugeza Ubutumwa bwiza kuri bagenzi babo.
Ibi byose bigaragaza ko Gen Z atari urubyiruko ruri kwirengagiza Imana, ko ahubwo ni urubyiruko ruri kuyishaka cyane. Ntibashaka ibintu by’inyuma gusa, bashaka ukuri, umwimerere n’icyizere cyuzuye. Iyo bahuye n’abantu, Yesu bamuvuga nta bwoba, ndetse bakamuvuga cyane.
Icyo twibukiranya ni uko Generation Z ari urubyiruko rwavutse mu myaka ya vuba, rwakuranye n’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga n’iterambere rya digitale.
Ni urubyiruko rukunze gushakisha byinshi, rukagira amatsiko, kandi rukaba rwihutira gushidikanya ku bintu byose bitagaragara neza. Ariko uko biri kose, Amplify yagaragaje neza ko bashaka Imana kurusha uko benshi babitekereza.
Kuba abari mu kigero cy’imyaka y’ubusore bari guhaguruka bakabwira abandi ku buzima bwabo, bakereka isi yose ko ibyiringiro biri muri Yesu ari ikimenyetso cy’uko impinduramatwara y’umwuka iri kuba muri iki gihe, ni inkuru nziza buri wese yakwishimira kumva.
Iyo ubirebye neza, usanga inkuru nyakuri ari uko urubyiruko rutigeze ruva ku Mana. Ahubwo ruri kuyigarukaho rufite ijwi rirenga.
Nick Hall wanditse iyi nkuru ni umuvugabutumwa akaba na Perezida w’umushinga Pulse Evangelism, umuryango ugamije kumenyekanisha Yesu binyuze mu kugeza ubutumwa ku batarizera no gushyigikira abavugabutumwa.
Pulse ni yo itegura Amplify, igiterane kinini kurusha ibindi kiba buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyibanda mu gusangiza abantu ubutumwa bwiza no gutegura abandi kugira ngo bashobore kubwiriza.