× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni ukujya turamya tukanasenga Imana ukuboko kumwe kuzamuye icyubahiro cyayo ukundi gufashe ikofi yacu?

Category: Leaders  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ni ukujya turamya tukanasenga Imana ukuboko kumwe kuzamuye icyubahiro cyayo ukundi gufashe ikofi yacu?

Muri ibi bihe, ikibazo cyo kwibwa telefoni kiracyari ikibazo gikomeye mu Gihugu, kikaba kigaragara cyane ahantu hateraniye abantu benshi, harimo n’insengero. Ni ukujya turamya tukanasenga ukuboko kumwe kuri hejuru ukundi gufashe ikofi yacu ngo tutibwa.

Amatelefoni yibirwa mu nsengero, mu birori by’ubukwe, utubari n’ahandi hahurira abantu benshi. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry ku wa 1 Ukuboza 2025, ubwo batangaga telefoni zibwe, kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugeza ubu, telefone 431 zari zaribwe zarafashwe. Zifite agaciro ka miliyoni 94.5 z’u Rwanda, mu gihe muri Gicurasi hatanzwe telefoni 332 zari zifite agaciro ka miliyoni 72.

Abantu 23 bafatiwe mu byaha byo kwiba telefoni, ndetse dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha kugira ngo bahanwe binyuze mu nzira y’ubutabera. Muri bo, harimo abacuruzi 12 bafashwe bazira kugura ibintu byibwe, baza kubisubiza bo babihomberamo, ku bw’amakosa yo kugura ibyibwe.

Ahantu hakunze kuba ibyaha byo kwibwa telefoni harimo gare, ahahurira abantu benshi, insengero, ibirori by’ubukwe, utubari, ndetse no mu ngo. Mu nsengero, byagaragaye ko nubwo abantu bajya gusenga, haba harimo abantu b’umutima mubi bashaka kwiba ibyo abandi bafite mu buryo butunguranye, nko gufata telefoni cyangwa ibindi uwaje gusenga aba yitwaje mu gihe arangaye, nko mu gihe aba yateye amaboko hejuru aramya.

Ibi byerekana ko no mu bikorwa by’ukwemera hashobora kubamo ibisambo, bityo ko abaturage bakwiriye kwitonda no kurinda ibikoresho byabo. Dr. Murangira B. Thierry yasabye abaturage kwirinda ibyago byo kwibwa no gusuzugurwa n’aba bantu b’umutima mubi, cyane cyane mu gihe bari ahantu hateraniye abantu benshi.

Yagize ati: “Abantu bagerageze kugabanya ibyago byinshi byo kuba bakwibwa. Niba wagiye ahantu hateraniye abantu benshi, irinde nubwo haba ari mu rusengero. Jya umenya uko urinda telefoni yawe, umenye ko nubwo waba wagiye gusenga, umubaji w’imitima ntiyayiringanyije. Hashobora kuba ba mutima muke. Mu gihe umanitse amaboko usenga, bamwe bakaba bari muri ishakoshi yawe, bakakwiba telefoni.”

Ibi bibazo byerekana ko abaturage bagomba guhora bafite ingamba zo kwirinda, bakitonda mu gihe bari ahantu hateraniye abantu benshi. Insengero ziri ahantu haba hateraniye abantu, nubwo hagenewe gusengerwa no kuramya Imana, si ahantu hatabamo ibyago byo kwibwa; ni ngombwa rero ko buri wese aba maso kandi akamenya uko yirinda.

Mu gihe ugiye mu materaniro cyangwa mu misa, ni ngombwa cyane kwitwararika no kurinda umutekano w’ibikoresho byawe. Nubwo tuba tuje gusenga no kuramya Imana, ntitwakwirengagiza ko hari abantu bashobora kuba bafite umugambi mubi, bakaba bashaka kwiba telefoni, ikofi, cyangwa ibindi bikoresho by’agaciro.

Twibuke ko gusenga no kuramya Imana bidakwiye gutuma twizera buri wese wahaje, ngo tumere nk’abatagira ubushishozi; twese tugomba kurinda umutekano wacu n’ibyacu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yaburiye buri wese ujya mu rusengero kujya yitwararika ngo atibwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.