× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nicki Minaj yongeye gukangura umubano we n’Imana wari warasinziriye

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nicki Minaj yongeye gukangura umubano we n'Imana wari warasinziriye

Ubwo Nicki Minaj yagarukiraga Imana, ngo yaramubajije iti: “Wari uri he? Nari ngutegetereje.”

Umuraperi w’icyamamare Nicki Minaj yatangaje ko yongeye gusubirana umubano we n’Imana, agaragaza ko izamuka rye mu ruganda rw’umuziki ryamugoye mu gukomeza gukomera ku mwuka wo gusenga yari afite akiri muto.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Erika Kirk, umugore wa nyakwigendera Charlie Kirk, mu nama ya AmericaFest yateguwe na Turning Point USA ku Cyumweru, i Phoenix muri Leta ya Arizona.

Minaj w’imyaka 43, umaze iminsi atanga ijwi rikomeye mu kurengera Abakirisitu bahigwa kandi bagahura n’itotezwa, by’umwihariko muri Nigeria, yasobanuye ko yiyumvamo ikintu kimukururira kongera gusubira mu kwizera kwe nk’uko akiri umwana byari bimeze, akongera no gushaka Imana.

Yavuze ko urugendo rwe rwo kwizera rwatangiye akiri muto cyane muri Trinidad, aho nyirakuru yabategekaga gusenga igihe yabonaga we n’abavandimwe be bagiranye amakimbirane.

Yagize ati: “Nyuma, nkiri muto, nk’imyaka 10, 11, 12, natangiye kujya mu rusengero i New York, kandi byahinduye ubuzima bwanjye. Najyagayo buri cyumweru, nkumva Ijambo ry’Imana, ngahita njya mu rugo nkarishyira mu bikorwa. Nubwo nari nkiri umwana, nize gusenga kare cyane.”

Minaj yavuze ko yabatijwe afite imyaka 13. Nubwo yemera ko atari intungane, cyane cyane bitewe n’uko azwiho indirimbo zirimo amagambo adasanzwe, yavuze ko akomeza kugerageza gushyira mu bikorwa inyigisho z’ukwizera kwe. Icyakora, yavuze ko umwuga w’umuziki wamugoye mu gukomeza umubano we n’Imana.

Mu magambo ye yuzuyemo amarangamutima, Minaj yavuze ko kongera gusubira ku Mana byamumereye nko kongera guhura n’inshuti ya kera yari yaraburiwe irengero.

Yagize ati: “Mu minsi ishize numvise bimeze nko kongera guhura n’inshuti yawe ya hafi wari umaze igihe utabonana na yo. Nasubiye ku Mana, ndasenga, nganira na Yo, maze numva imbwira iti: ‘Wari uri he? Wari waragiye he? Nari ngutegetereje!’”

Yavuze ko kuva yashyize Imana imbere mu buzima bwe, agiye kujya areba niba Yo yishimye kurusha uko abantu bamubona. Yasabye urubyiruko kwiringira Imana, agaragaza ko buri gihe iba ihari mu bihe by’ingorane.

Umuhanzikazi w’umuraperi, Nicki Minaj, yongeye gukangura umubano we n’Imana wari warasinziriye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.