× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nanze kwishushanya ngo ndirimbe Gospel – Yampano asobanura impamvu yavuye muri korali ya ADEPR

Category: Artists  »  6 May »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nanze kwishushanya ngo ndirimbe Gospel – Yampano asobanura impamvu yavuye muri korali ya ADEPR

Ku wa 5 Gicurasi 2025, umuririmbyi Yampano, uzwi cyane mu ndirimbo zisanzwe (secular), yatangaje ku mugaragaro impamvu atigeze akomeza kuririmba indirimbo za Gospel ndetse n’impamvu yavuye mu korali y’abana yaririmbagamo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye n’umunyamakuru wa IGIHE, aho yagaragaje uburyo yahisemo kugendera kure ibyo atemera kugira ngo ataba umuntu wishushanya.

Yampano, wagize amateka muri ADEPR akiri umwana, yagiye muri korali y’abana agamije kwihugura mu kuririmba. Aho ni ho hamenyekaniye ko afite ijwi ryiza, bituma bashaka ko aba umwe mu bana batera amajwi (chorus) imbere. Ariko ibyo ntibyamuhiriye.

Ati: “Nkaba mfite akageso ko kuba nashiduka ndi imbere ngakora ikimenyetso ku ntoki kigaragaza amahoro (peace). Ibyo rero byarangoye cyane bituma mbireka.”

Yampano yaje gusanga korali yarakoraga ibintu mu buryo butajyanye n’intego ye. Ibi byatumye afata icyemezo cyo kuva mu murongo w’imbere yaririmbiragaho, yigira kwitoreza mu kabande.

Asobanura ishingiro ryo kuririmbira Gospel burundu, yemeje ko yari kuba asa nk’ukwishushanya. Yagize ati: “Hari ukuntu njya mpura n’abaririmba Gospel, nkababaza nti ‘Mu buzima butari ubwo kuririmba ko umeze uku, abantu uririmbira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakubonye wabakira?’”

Yakomeje avuga ko abona hari abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana baba batandukanye cyane n’ubutumwa baririmba, bityo na we yirinda kugwa muri uwo mutego.

Yongeyeho ko kwitinya no kutiyizera byamuteye isoni zo kuririmbira imbere y’abantu benshi, bikamusaba gukomeza kwitoreza ahandi. “Nigiriye muri nyiramubande mba ari ho nitoreza kuririmba.”

Yampano yemeza ko atigeze abura kwizera cyangwa urukundo rw’Imana, ahubwo yirinda kwigira uwo atari we mu ruhame. Nubwo ataririmba indirimbo za Gospel, afite ukwemera kwe mu buzima busanzwe, aho yemera ko ibiba byose Imana iba yabyemeye, urugero nko ku isibwa ry’indirimbo aherutse gusohora, yavuze ko Imana yabyemeye ku bw’umugambi imufiteho.

Uyu mugabo, dore ko ubu ari kubana n’umugore we n’umwana babyaranye, yanatangaje ko atajya anywa inzoga izo ari zo zose, ibi bikaba bihura n’indangagaciro z’Itorero rya ADEPR yakuriyemo.

Ubu Yampano abarwa mu bahanzi bazwi cyane mu Rwanda baririmba indirimbo zisanzwe, ariko bafite inkomoko mu matorero akomeye ya Gikristo, ni ukuvuga Itorero rya ADEPR.

Ubutwari bwo kuvuga ukuri no kudashaka kwishushanya, ni isomo rikomeye ku bandi bahanzi n’urubyiruko rukizamuka mu muziki wo mu ngeri zose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.