Biratangaje kumva indirimbo ya kabiri y’umuhanzi ukagira ngo amaze ikinyejana aririmba. Munyankongi Elivis umaze ukwezi aririmba nk’umuhanzi ku giti ke, cyane ko abifatanya no kuririmba muri korari, indirimbo ‘Niho Wanyumviye’ yashyize hanze yatumye ababarirwa mu magana batangarira ubuhanga afite.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 18 Werurwe 2024, ariko kuri bamwe isa n’imaze imyaka myinshi isohotse kuko hari abayifashe mu mutwe, kubera ubutumwa bwiza bw’ihumure rituruka ku Mana bukubiyemo, dore ko ishingiye muri Yesaya 65: 24 hagira hati: “Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzabumva.”
Iyi ndirimbo ije nyuma y’iyitwa ‘Womora Inguma’ yakoranye na mugenzi we witwa Kundwa yasohotse ku wa 13 Gashyantare 2024, ari na yo yatangiriyeho nk’umuhanzi ku giti ke. Mu kwezi kuri imbere arasohora indi ndirimbo iratuma ashimangira ubuhanga n’umuhati afite wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mahanga, kuko azaba atanze ishusho yuko buri kwezi ashobora gusohora indirimbo nziza mu majwi n’amashusho.
Kubera gukunda Imana no kuririmba muri korari cyane, byatumye yiyumvamo kuririmba nk’umuhanzi ku giti ke. Mu kiganiro yagiranye na Paradise yagize ati: “Natangiye kugaragara imbere y’abantu ndirimba muri korari, ni na bwo nahise ngirirwa ikizere cyo kuba umudirija (drigent) muri Korari Boaz, ngira n’amahirwe yo kuba muri Worship Team yitwa Tehillah iririmba indimi z’amahanga, nza kugira amahirwe uko ndirimba nkagenda ndushaho kubikunda cyane.”
Muri uko kuba dirija wa korari, yandikaga indirimbo nyinshi ariko ntazigire ize bwite. Yabisobanuye agira ati: “Nandika indirimbo nyinshi nkaziha Korari cyangwa Worship Team. Izi ni zo nahisemo ku ruhande rwange, ndavuga nti ‘reka nyihereho nk’umuhanzi ku giti cyange.’” Aha yavugaga indirimbo ya mbere ‘Womora Inguma’.
Korari Boaz ni korari ikomeye cyane mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abangilikani mu Rwanda ukorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, RASA, na Tehillah Worship Team bikaba uko.
Icyatumye iyi ndirimbo irushaho kuba nziza, ni uko yayanditse ayobowe n’umwuka w’Imana. Niba warasomye neza Bibiliya, uzi neza ko Imana ivugisha abantu iyo basoma Bibiliya. Na we yayanditse nyuma yo kumva ijwi ry’Imana. Yagize ati: “Nari nicaye ndimo gusoma Bibiliya, ngeze kuri uyu murongo ndavuga nti ‘ariko ubundi Imana yumva ibintu natwe tutaranavuga …?’ Nageze kuri uwo murongo numva ngize igitekerezo, mfata piano ndacuranga numva biraje, ni uko indirimbo yaje. Mu minsi ibiri yari irangiye.”
Byarushijeho kuba byiza kuko uretse kuba amaze igihe muri korari akunda Imana cyane. Byatumye ubuhanga bwe atabukoresha mu kuririmba indirimbo zisanzwe zirimo iz’urukundo cyangwa zivuga ku bindi, ahitamo kuririmba izihimbaza Imana. Mu magambo ye yagize ati: “Nkunda Imana, sinari gushobora kuririmba ibintu biri kure cyane n’umurimo w’Imana, cyangwa ibishobora gutuma society (umuryango) imenya ubutumwa bwiza binyuze muri ngewe.”
Yasezeranyije abakunzi be indirimbo nshya vuba agira ati: “Hari indi ndirimbo nanditse nteganya gufatira amajwi n’amashusho vuba, reka mbasezeranye ko mu mpera z’ukwa Kane (Mata) cyangwa mu ntangiriro z’ukwa Gatanu (Gicurasi) izajya hanze.
Uyu musore ukiri muto Munyankongi Elivis wiyemeje kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza, mu bijyanye n’imiyoborere (Bachelor in Honor Governance and Leadership).
Afite intego yo gukomeza gukora uko ashoboye kose agasohora indirimbo zirimo ubutumwa buhumuriza imitima y’abihebye, bityo bamwe bazabwumva badakijijwe bakaba bagarukira Imana.
Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo ntibari kwiyumvisha ko ari iya kabiri kuko yumvikana nk’iy’umuntu ufite uburambe mu kuririmba no kwandika buri hejuru y’imyaka itanu.
Numara kuyumva usome ibitekerezo byayitanzweho, birashoboka ko urajya mu mubare wabatangariye impano y’uyu muhanzi mushya wa Gospel u Rwanda rwungutse, kandi nta gushidikanya azongera amateka ku yo abandi banditse
Mu kwezi kumwe gusa amaze ari umuhanzi ku giti ke ubifatanya no kuririmba muri Korari Boaz, indirimbo ’Niho Wanyumviye’ yatumye amera nk’ubimazemo ikinyejana
Mu byukuri uyu muhanzi afite impano ikomeye cyane ndetse izi ndirimbo ze zombi zikubiyemo umuzingo w’ubutumwa bwuje ihumure🙏
Imana ikomeze imwagurire imbago
Akomeze yamamaze Yesu