× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niteze ko hagiye kuba ubwirakabiri kubera iyi ndirimbo - Mabosi watuye imigisha kuri Deo Munyakazi

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Niteze ko hagiye kuba ubwirakabiri kubera iyi ndirimbo - Mabosi watuye imigisha kuri Deo Munyakazi

Niyomukesha Christine uzwi ku Izina rya Mabosi kuri ubu yatanze integuza y’indirimbo yise "Umusaraba".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw yagize ati: "Niteze ko hagiye kuba ubwirakabiri kubera iyi ndirimbo". Abajijwe impamvu iyi ndirimbo izateza ubwirakabiri yagize ati: "Kubera ukuntu indirimbo ari fire ifite amavuta ubutumwa bwiza mbese ni fire fire".

Yabajijwe umwe mu bantu yatura iyi ndirimbo yasubije Deo Munyakazi. Yagize iti: "Iyi ndirimbo nyituye Deo munyakazi, Umwami w’injyana ya Gakondo muri Gospel Nyarwanda, icyitegerezo mu gucuranga Inanga". Yongeyeho ko Deo Munyakazi ari umwe mu bahanzi bajya baganira ndetse yongeraho ko ari umujyanama mwiza.

Yakomeje agira ati: "Ndamwifuriza gukomeza gutera Imbere akagera kure ibihangano bye bikagera kure kuko afitiye runini u Rwanda, Afurika ndetse n’isi yose".

Deo munyakazi ufatwa nk’umwami w’inanga ni umwe mu bantu bakomeje kugarukwaho kubera ubuhanga mu gucuranga inanga ndetse akaba n’unutaramyi w’icyogere.

Yagiye yitabira iserukiramuco mu bihugu bitandukanye agakomerwa amashyi n’ibyamamare. Ibi bikaba byaragarutsweho na Daniel Ngarukiye mu gitaramo bahuriyemo cyabereye ahitwa L’espace ku Kacyiru.

Uyu mukirigitananga kandi yirahiriwe n’umunyamerika J.Ivy ubwo yazaga mu Rwanda. Uyu muramyi ni umwe mu baririmbye ndetse anacuranga mu ndirimbo ’Finding Home in Rwanda"

Yanahataniye igihembo gikomeye cya Grammy Award. Yanafatanyije n’icyamamare Joss Stone wo mu Bwongereza gusubiramo indirimbo "Urakwiriye Mwami". Joss Stone afatwa nk’umwe mu bahanzi b’abaherwe bo mu Bwongereza.

Rurangiranwa Deo Munyakazi akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndi amahoro, Bizashira, Akamararungu, Izabikora, Ihorere Rwanda, Ngwino urare ndetse n’izindi.

Mu muryango avukamo, umuziki ni umuzi dore ko avukana na Esther Niyifasha umwamikazi w’inanga ndetse mu muryango umwe n’umuramyi Albert Niyonsaba ufatanya umuziki no gutanga imiti akaba yarabaye umuhanzi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Award Rwanda 2016.

Abakunzi ba Mabosi kuri ubu bakaba bakomeje kwibaza niba iyi ndirimbo Umusaraba nayo izashinga ikirenge mu cya "Dufite Imana" imaze kurebwa n’abantu barenga miriyoni ebyiri.

Mabosi yateguje indirimbo nshya yitwa Umusaraba

Deo Munyakazi yaraswe amashimwe na Mabosi

RYOHERWA N’INDIRIMBO "URUKUNDO WANKUNZE" YA MABOSI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.