Noheli yibutsa ivuka rya Yesu Kristo, Umwana w’Imana waje ku isi agasohoza amasezerano ya kera ku Mesiya. Ivuka rye ku mwari, imibereho ye, urupfu n’izuka bye bigize umugambi w’Imana wo guha abantu agakiza n’imbabazi z’ibyaha, bityo Noheli ikaba ishingiye ku kuri kwa Bibiliya kuruta imigenzo n’umuco by’abantu.
Ibintu 10 Ugomba Kumenya kuri Noheli ibura iminsi 4 gusa ikaba:
1. Yesu ni we shingiro rya Noheli
Impamvu nyamukuru yo kwizihiza Noheli ni ukwibuka ivuka rya Yesu Kristo. Ku Noheli, twizihiza umunsi Yesu yavukiyeho, si uw’umwana uvuza ingoma nto, si na Santa Claus!
2. Yesu yabayeho mbere y’iremwa ry’isi, ari kumwe n’Imana
Ivuka rya Yesu nk’umwana wavukiye mu muvure i Betelehemu si ryo ritangira kubaho kwe. Nk’uko ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bubisobanura neza (Yohana 1:1,14), ndetse n’abandi banditsi b’ivanjiri bakabigaragaza, Yesu yari asanzwe ariho iteka ryose ari umwe mu Butatu Bwera, aza kwambara umubiri wa kimuntu.
3. Ivuka rya Yesu ryasohoje ibyari byarasezeranyijwe kuri Mesiya mu binyejana byinshi
Ukuza kwa Yesu kwabaye isohozwa ry’ibyari byaravuzwe kera kuri Mesiya, birimo aho yagombaga kuvukira, ko azabyarwa n’umwari, n’ibindi bimenyetso byerekanaga ukuza kwe. Mu murimo we hano ku isi, by’umwihariko mu rupfu rwe rwo ku musaraba, Yesu yasohoreje ubuhanuzi bwinshi bwari bwaravuzwe mbere.
4. Dukwiriye gutandukanya Noheli ya Bibiliya n’iya gakondo
Ni ngombwa gutandukanya ukuri n’ibihimbano, ndetse n’ukuri kwa Bibiliya n’imigenzo ya Noheli. Ibi birimo Santa Claus, impano, impongo zikurura igare, ibiti bya Noheli n’ibindi. Nubwo ibyo bintu atari bibi si amateka y’ukuri. Ariko ivuka rya Yesu si umugani—ni amateka y’ukuri yabayeho.
5. Ivuka rya Yesu ni igice cy’urugendo runini rwasojwe n’urupfu rwe ku bwacu
Yesu ntiyavukiye gusa kuba umwana; yarakuze aba umusore, azi Ibyanditswe. Ageze hafi ku myaka mirongo itatu, yatangiye umurimo we ku mugaragaro: yakijije abarwayi, yirukanye amadayimoni, yazuye abapfuye, kandi ategeka ibiremwa by’isi.
Nk’uko yari yarabivuze, yarapfuye, arashyingurwa, maze azuka ku munsi wa gatatu. Noheli itwibutsa ivuka rye, ariko tunibuke ko yari igice cy’ubuzima budasanzwe bwaduhesheje agakiza n’imbabazi z’ibyaha.
6. Yesu, Umwana w’Imana, yasamwe na Mwuka Wera mu nda ya Mariya
Mu mutima wa Noheli harimo igitangaza gikomeye cy’umubiri n’iyobokamana gisaba kwizera kudasanzwe. Abashidikanya baseka igitekerezo cy’uko Imana yashyize umwana mu nda y’umwari, bakavuga ko bidashoboka mu mibereho y’abantu.
Abizera bo bamenya ko umuntu utagira icyaha ari we wenyine washoboraga gupfira abantu, kandi uwo muntu atagira icyaha yagombaga gusamwa n’Imana ubwayo.
7. Nta kwihindura umuntu (incarnation) kwabaho hatabayeho ivuka riturutse ku mwari
Andrew Lincoln yigeze kuvuga ko ivuka rya Yesu ku mwari atari amateka y’ukuri, nubwo yemera ko kwihindura umuntu kw’Imana kwashoboka mu buryo bw’umwuka. Ariko ibi binyuranye n’Ibyanditswe, byerekana ko ivuka ku mwari no kwihindura umuntu ari ibintu bibiri bidatandukanywa.
Ivuka ku mwari ni ryo ryatumye Yesu aba Imana n’umuntu icyarimwe, afitanye kamere ebyiri—iya kimuntu n’iya kimana—mu muntu umwe, nk’uko Inama Nkuru z’Itorero rya mbere zabyemeje.
8. Ivuka rya Yesu ryaherekezanyijwe no kwangwa
Herode yashatse kwica Yesu (Matayo 2:16). Nta mwanya yabonye mu icumbi (Luka 2:7). Nubwo isi yaremwe binyuze muri we, isi ntiyamumenye (Yohana 1:11). Benshi ntibakiriye ukuvuka k’Umukiza.
Impamvu nyamukuru ni uko Yesu yahungabanyaga inyungu zabo. Abanyabyaha bakunda icyaha kurusha Imana, bakanga kuza mu mucyo kugira ngo ibyaha byabo bitamenyekana (Yohana 3:19–21).
9. Yesu yaje gutuma habaho ivuka rya kabiri ryo mu mwuka ku bamwizera
Nk’uko Charles Wesley abivuga mu ndirimbo “Hark! The Herald Angels Sing,” Yesu “yavukiye kuzamura abana b’abantu, yavukiye kubaha ivuka rya kabiri.” Yohana arandika ati: “Ariko abamwakiriye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana” (1:12–13).
Nyuma, Yesu yabwiye Nikodemu ko agomba kongera kuvuka (3:3,5). Umuntu wese ashobora kongera kuvuka mu mwuka, yihana ibyaha bye kandi akiringira Yesu. Abatabibonye ntibaba abizera by’ukuri, ahubwo baba Abakristo ku izina gusa (Abaroma 8:9).
10. Ukuza kwa Yesu ni igitambo kiruta ibindi byose
Yaretse ubwiza bwo mu ijuru aza mu isi yuzuye umwijima, yambaye ubusa, adafite icyo yitwaza. Yabaye nk’umuntu wacumuye (Abaroma 8:3), yicisha bugufi agera no gupfira ku musaraba ku bw’ibyaha byacu (Abafilipi 2:5–8). Ibyo, si ugucuruza n’inyungu z’isi, ni byo bigize ishingiro nyaryo rya Noheli.
Andreas J. Köstenberger (PhD, Trinity Evangelical Divinity School) wanditse iyi nyandiko ni umwigisha w’iyobokamana muri Fellowship Raleigh, umwe mu bashinze Biblical Foundations, umwanditsi n’umuhinduzi w’ibitabo birenga mirongo itandatu. We n’umugore we Marny bafitanye abana bane bakuru, bakaba batuye muri North Carolina.
Src: Crossway