× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheri yahumuye! Indirimbo zagufasha kuryoherwa n’isabukuru y’Umwami Yesu Kristo

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Noheri yahumuye! Indirimbo zagufasha kuryoherwa n'isabukuru y'Umwami Yesu Kristo

Mu gihe turi ku wa 23 Ukuboza 2025, hasigaye iminsi ibiri gusa ngo Abakristu ku isi hose bizihize Noheli, umunsi wihariye wizihirizwaho ivuka rya Yesu Kristo. Ni izihe ndirimbo zagufasha kuryoherwa n’iminsi ya Noheli?

Mu Rwanda, Noheli isanzwe iherekezwa n’indirimbo z’Imana zitanga ubutumwa bw’ineza, ibyishimo n’amahoro, zigahuriza hamwe imiryango, abana n’amakorali.

Zimwe muri izi ndirimbo, zagiye zihimbwa n’abihayimana n’abaririmbyi batandukanye, zikaba zarabaye umurage w’ukwemera n’umuco wa Noheli muri Kiliziya, mu matorero no mu baturage muri rusange.

Mu ndirimbo za Noheli zakunzwe cyane mu Rwanda, iziririmbwa na Alain MUKU, uzwi kandi ku izina rya The BossPapa, akaba yaratabarutse muri uyu mwaka wa 2025 azize uburwayi, ziri mu zifite umwihariko wo guhuza umuco wa Noheli n’umunezero w’abana n’imiryango.

Muri zo hagaragaramo indirimbo nyinshi zakunzwe kurusha izindi. Iya mbere ni Gloria

1. Gloria

Izindi zirimo Inzogera zivuga (Jingle Bells / Vive le vent), yahinduwe mu Kinyarwanda ikagira injyana ituma abana n’abantu bakuru bishimana, bagaragariza umunezero w’iminsi mikuru ya Noheli.

2.Inzogera zivuga (Jingle Bells / Vive le vent)

Indi ni Ijoro Rituje (Silent Night / Douce Nuit), indirimbo mpuzamahanga ya Noheli, yaririmbwe mu Kinyarwanda na Alain MUKU, yibutsa ijoro ridasanzwe Umukiza yavukiyemo, ryari ryuzuye amahoro n’umucyo.

3. Ijoro Rituje (Silent Night / Douce Nuit),

Noheli Nziza (We Wish You A Merry Christmas)na yo iri mu zikunzwe cyane, yahimbwe na Alain MUKU

4. Noheli Nziza

Indirimbo ya gospel Merry Christmas ya Jehovah Jireh Choir ya 2021 na yo iri mu zikoreshwa cyane mu matorero atari aya Gatolika. Itanga ibyishimo bya Noheli mu njyana ya gospel Korali isanzwe iririmbamo.

5. Merry Christmas

Indirimbo ni Akana Noheli igenewe cyane cyane abana kuko na Yesu aba akiri umwana muri aya matariki.

Abagize Banashenge, umushinga ugamije kwigisha abana Ikinyarwanda, cyane cyane abagitangira kwiga ururimi n’imimerere y’arwo, bashyize hanze indirimbo yo kwinjiza abana muri Noheli bise Akana Noheli, ikaba igaruka cyane ku buryo ki Yezu yavutsemo.

Iyi ndirimbo Akana Noheli ya Banashenge yanditswe na Dushime Gaston, akaba ari na we mugenzuzi mukuru wa Banashenge, yagiye hanze ku wa 23 Ukuboza 2024.

6. Akana Noheli

Muri izi ndirimbo zigarukwaho cyane muri iyi minsi ya Noheli harimo indirimbo za Gatolika cyane. Indirimbo “Nimwishime munezerwe, Inkuru Nziza yadutashyemo”, yahimbwe na Padiri Fabien HAGENIMANA, ikanaririmbwa n’abana Jambo na Juru.

Iyi ndirimbo yibutsa Abakristu ko ivuka rya Yesu ari inkuru nziza itari iyo kubikwa mu mitima gusa, ko ahubwo ari iyo gusakazwa hose, ikabyutsa ibyishimo n’icyizere mu bantu bose. Ubutumwa bwayo bwibanda ku munezero n’ishimwe rikwiriye Umukiza wavutse.

7. Nimwishime munezerwe, inkuru nziza yadutashyemo

Indi ndirimbo ikomeye mu mateka ya Noheli ni “Adeste Fideles”, indirimbo ya kera ya Kiliziya Gatolika, yaririmbwe mu Rwanda na Catholique Rwanda, ikaba iri ku rubuga rya YouTube rwa YEZU AKUZWE. Iyi ndirimbo itumirira Abakristu bose kuza gusanganira Umwana Yesu, bamusingiza nk’Umwami waje gucungura isi. Ni indirimbo ifite umwimerere wo gutuma abayiririmba bumva uburemere bwa Noheli.

8. Adeste Fideles - Noheli - Catholique Rwanda

Hari kandi indirimbo “Jyana inkuru nziza: Umwana yatuvukiye!”, ya Korali de Kigali, yashyizwe ahagaragara ku wa 21 Ukuboza 2014. Iyi ndirimbo ishingiye ku Byanditswe byera, by’umwihariko amagambo ya Yesaya, igaragaza Yesu nk’Umwami w’ijuru n’isi, Umucunguzi wazanywe no gukiza abantu. Ubutumwa bwayo busaba Abakristu kujyana inkuru nziza mu bandi, bakayigeza hose.

9. Umwana yatuvukiye

Mu rwego rwa liturujiya ya Noheli, hari kandi indirimbo “Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli (Benedictus)”, indirimbo ya kera ya Kiliziya Gatolika, yaririmbwe mu Kinyarwanda na YEZU AKUZWE. Iyi ndirimbo ishimangira ishimwe ry’Imana ku isezerano ryayo risohojwe mu ivuka rya Yesu Kristo.

10. “Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli (Benedictus)”,

Indirimbo “Noheli, Umukiza yavutse”, na yo yaririmbwe na Catholique Rwanda / YEZU AKUZWE, yibutsa ko ivuka rya Yesu ryazanye umucyo mu isi yari mu mwijima, rigahindura amateka y’abantu. Ni indirimbo ikangurira abantu kwizihiza Noheli bibuka ko Umukiza ari we shingiro ry’ibyishimo nyakuri.

Indirimbo “Miryango y’isi yose, nimugire Noheli Nziza” na yo yaririmbwe na Catholique Rwanda, ikangurira imiryango yose y’isi kwizihiza Noheli mu bumwe, mu mahoro no mu rukundo, by’umwihariko mu gihe isi ikeneye ubwiyunge n’amahoro arambye.

Mu ndirimbo zo gushimira Imana, hari iyitwa “Te Deum – Mana yacu turagusingiza”, indirimbo gakondo ya Kiliziya, yaririmbwe mu Kinyarwanda na YEZU AKUZWE, igakoreshwa cyane mu bihe byo gushimira Imana ku byiza byayo, harimo n’impano ikomeye y’ivuka rya Yesu.

Hari kandi indirimbo “Ng’iyo Inkuru Nziza”, yahimbwe na Padiri Lambert Riyazimana, ikaririmbwa na Chorale Voix des Anges – Gatara (Diocèse Ngozi). Irimo ubutumwa bw’abamarayika bwatangaje ivuka rya Yesu, ikibutsa ko Noheli ari inkuru nziza igenewe abantu bose.

Muri rusange, izi ndirimbo za Noheli, zifite ba nyirazo n’amateka yazo nk’uko byagarutsweho, zigira uruhare rukomeye mu gutegura imitima y’Abakristu mbere yo ku wa 25 Ukuboza, zikanabashimisha kuri uwo munsi na nyuma yaho.

Si indirimbo zo kuririmba gusa, ahubwo ni izo gutega amatwi, umuntu akumva ubutumwa bwimbitse bwibutsa abantu impamvu nyakuri ya Noheli: ivuka rya Yesu Kristo, Umukiza w’isi, wazanye amahoro, ibyishimo n’icyizere ku bantu bose.

Noheli Nziza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.