Wari uzi ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ijambo "Christmas" n’ijambo "X-Mas" akoreshwa bashaka gusobanura ijambo Noheri? Niba utari uzi ko harimo itandukaniro, ushobora kuba wayakoreshaga yombi utazi ibyo urimo.
NOHELI ihuza amagambo 2: “Christ” na “Mas” (“Kristo” na “Misa” cyangwa ihuriro ry’abantu, igiterane n’andi asobanura abantu benshi bateraniye hamwe.)
Mu myaka myinshi ishize, mbere yuko Kristo avuka, itariki 25 Ukuboza yahoze ari umunsi abapagani batambiraga imana zabo ibitambo.
Hanyuma, mu mwaka wa 533 nyuma ya Yesu, Constantine wari umuyobozi w’Itorero ry’Abaroma icyo gihe, ari na ryo Kiliziya Gatolika y’Abaroma, yahinduye uwo munsi uva ku munsi w’abapagani wo gutambira ibitambo imana zitari iyo Kiliziya yasengaga.
Uwo munsi wahise ujya ku munsi wo kwibuka Yesu Kristo mu buryo bwo kwigarurira imitima y’abapagani bakareka gusenga ibigirwamana, bakaba Abakristo. Yafashe Mas ateranyaho ijambo Kristu bihunduka Noheri.
1. KRISTU mu Giheburayo bisobanura “Uwasizwe” cyangwa “Uwatoranijwe”
2. Mass mu Kigereki bisobanura “Igiterane kinini cy’abantu”. Rero NOHELI isobanura “Igiterane cya Kristo”.
Wakwibaza uti: None se ijambo "X-MAS" ryavuye he?
Nyuma y’umunsi wo guterana kwa Kristo (NOHELI) wamamaye kandi wubahwa ku Isi hose, abahakanamana na ba antikristo bafashe icyemezo cyo kuyihindura, basimbuza izina Kristo na "X", bivuze ko nta Kristo uhari.
Bahinduye ibisobanuro babigira "X-MAS" bashaka gusobanura ngo "nta giterane cya Kristo", cyangwa “igiterane cy’ikitazwi”.
X ikoreshwa kenshi mu kugaragaza ko umuntu, ikintu cyangwa igikorwa runaka izina ry’ukuri ritazwi cyangwa kurikoresha bitari ngombwa. Abiga imibare X bayifata nk’umubare utazwi.
X-Mas ryakoreshejwe hagamijwe gukuraho, gusohora no guhagarika ijambo Kristu cyane ko bamwe batamwemera abandi bakarwanya imvugo yuko yavutse kuri 25 Ukuboza.
"X" ntaho ihuriye na "Kristo" "Uwasizwe". Nk’Umukirisitu ntukoreshe X-MAS wibwira ngo uri kuvuga Umunsi mukuru mwiza wa Noheri, uge ukoresha Christmas.
Icyakora abacurabwenge bahakana Kristo binyuze muri Xmas, bagerageza kubiha ubusobanuro, ariko nk’umukristo usesenguye wamenya intego yabo. Compellingtruth.org ivuga ko bakoresha impine ya Xmas mu kwirinda ibiciro bihanitse muri ’Printing’ kuko ijambo Christo ari rirerire. Nawe ibaze niba koko iri jambo ari rirerire.
Basobanura ko Xmas ari impine ya Christmas. Ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa kuri "Christ" ni Χριστός (risomwa kris-tos), kandi rikaba ritangizwa n’inyuguti y’Ikigiriki, "chi," ariho havuye inyuguti y’Icyongereza ya "X".
Ushobora kuba warakoze iryo kosa umwaka ushize wifuriza abantu Noheli ukoresheje ijambo "X-Mas" cyangwa "Ikiruhuko" wibwira ngo uvuze "Noheli" kandi atari byo, ariko nyuma yo gusobanukirwa ibi ntubyongere kuko ni Abahakanamana babyihishe inyuma.
Mugire "Christmas nziza" ntabwo ari mugire "X-MAS".