Kanye West Ye uherutse kuva ku mwanya w’umuhanzi ukize kurusha abandi ku Isi, ndetse akaba ari muri mbarwa b’ibyamamare bakunze guhamya izina rya Yesu aho afite Album ya 9 yise "Jesus is King" [Yesu ni Umwami], kuri ubu yatangaje amagambo akomeye ku byamamare.
"Ntabwo byari bikwiriye ko Balenciaga ikora ibintu nka biriya kandi ikabikoreshamo abana. Simbanenze kuko tutagikorana ahubwo ni uko ibyo bakoze ari amafuti’’ - Ibi ni ibyatangajwe na Kanye West ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru X17 Online.
Yavuze ibi ubwo yari abajijwe icyo avuga ko ku mafoto uruganda rwa Balenciaga ruherutse gusohora rukanengwa na benshi. Ati: "Ni kuki nta basitari mbona bari kuyirwanya nk’uko njyewe barwanije? Abasitari ntabwo bubaha Imana kuko bayubaha ntabwo barebera biriya Balenciaga yakoze ngo bayihorere. Kuko bubaha Imana ntibashyigikira ibikorwa bya Balenciaga’’.
Kanye West yakomeje avuga impamvu ibyamamare byavuniye ibiti matwi, ati: "Ubundi abasitari bahari hano bafite abantu babakoresha, bababuza gukora ibikwiriye ndetse banabambuye uburenganzira bwabo.
Ababategeka ntibabemerera kugira icyo bavuga ku bibi bibera mu nzu zikomeye. Abo babayobora nabo ntibubaha Imana, niyo mpamvu bose bacecetse, ariko njyewe nitandukanije nabo ngiza icyo mvuga mwabonye ibyambayeho".
Uruganda rwa Balenciaga ruherutse gusohora amafoto yerekana abana bambaye imyenda izwiho gukoreshwa mu mibonano mpuzabitsina inakoreshwa muri filime z’urukozasoni. Ibi byatumye benshi bayinenga, gusa ibyamamaare biyamamariza byaryumaho ari nacyo cyatumye Kanye West abagaya akanabashinja kutubaha Imana.
Kanye West yamennye amabanga y’ibyamamare ku Isi