× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntibikagutere ipfunwe: Menya ibyiza bitatu byo gusengera mu Itorero rikiri rishya

Category: Ministry  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Ntibikagutere ipfunwe: Menya ibyiza bitatu byo gusengera mu Itorero rikiri rishya

Abantu benshi bakunda gutera mu nsengero zamaze kwiyubaka, zifite uko zimaze kumenyakana muri sosiyete, bakumva byabatera ipfunwe gusengera mu Itorero ricyiyubaka.

Ariko mu by’ukuri si ko byakagenze ko burya hari n’ibyiza byo gusengera mu rusengero rutariyubaka neza. Muri iyi nyandiko turifashisha ibyanditswe ku mbuga zitandukanye harimo na Christian Post. Turifashisha imirongo yo muri Bibiliya mu kwumva neza iyi ngingo.

1. Umumaro w’umupasiteri w’urusengero ruto

Mu rusengero rukiri ruto, umupasiteri aba afite amahirwe yo kumenya buri muntu usengera mu rusengero ayobora byimbitse. Yesu Kristo ubwe niwe wisobanuye nk’umushumba uzi izo aragiye, akamenya izo aragiye, haranditse ngo ni jye Mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya.

Mu rusengero rukiri ruto biba byoroheye Pasiteri kumenya intama ze byoroshye, akamenya ibibagora n’imigisha baryoherwa nayo, byose bikabafashiriza hamwe kunezererwa mu Mana. Kandi uku kubitaho byihariye byongera urukundo, ukwizera no kwiyumvamo umushumba wabo nk’umubyeyi wabo.

Undi murongo twakwifashisha mu kumva ibi ni 1 Petero 5:3-2, hagira hati ’Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze.

Kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi. Aha higisha uburyo ki umushumba mwiza atari ubangamira abantu beahubwo arubamenya cyangwa ashake kubabaramo amaturo gusa.

2. Umumaro w’abagize itorero mu rusengero ruto

Abagize itorero bahurira ku rusengero buri ku cyumweru biraborohera gukora imirimo yo mu itorero, bakagabana inshingo buri wese akamenya icyo yakwisangamo. Mu gusobanukirwa neza ibi twakwifashisha uyu murongo wo muri Bibiliya ariwo 1 Abakorinto: 12:4-7, hakaba hagira hati; Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe.

Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.

Mu rusengero ruto habaho kwizanzura naho nk’uko twabibonye mu bagize itorero, nawe nk’uko ubyumva winjiye muri salle irimo abantu 10,000 ntibyakorohera kubisangamo nk’uko wakwisanga ahari abantu 100.

Umwanzuro

Ntabwo turi kukubwira ngo va aho uri ujye gusengero aha niho heza, ngo niba usengera ahaba abantu bake ni ho heza n’ubundi mwese muhagiye ngo haba bake byarangira naho babaye benshi. Icyo inyandiko igamije ni ukukwumvisha ko aho naho ntacyo hatwaye uko hameze kose mugihe Mwuka Wera ahari.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.