× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urubyiruko ruri gutuma abantu bongera gushishikarira Ubukristo― Ubushakashatsi

Category: Ministry  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Urubyiruko ruri gutuma abantu bongera gushishikarira Ubukristo― Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ihuriro ry’Abavugabutumwa (Evangelical Alliance) bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18–24 ruri mu bari kwinjira mu Bukristo ku bwinshi.

Umwihariko wo mu Bwongereza, mu gihe hashize imyaka myinshi havugwa igabanuka ry’abagana amadini, biragaragara ko urubyiruko ruri gutuma abayavuyemo bongera kuyashishikarira, bakibaza icyatumye bayavamo badashishoje.

Ubu bushakashatsi buri mu mushinga Finding Jesus, bwerekanye ko urubyiruko rwinshi rwatangiye gushakisha Imana kubera ingorane zo mu buzima, gushaka intego y’ubuzima, n’ibibazo bikomeye byarugoye.

Nubwo benshi batekereza ko urubyiruko rutitaye ku by’imyemerere, ubushakashatsi bwerekanye ko abiganjemo ari abagabo, ikintu kidasanzwe ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Urubyiruko rwinshi ruvuga ko urugendo rwo kumenya Imana rugoye ariko runatanga ubuzima. Bahura n’imbogamizi zirimo inyigisho zikomeye, guhindura imibereho, n’ubwoba bw’uko abantu bababona, ariko bagashimangira ko Urukundo rwa Yesu, ukuri kw’Ivangili cyangwa ubutumwa bwiza bwa Yesu, n’urugero rwiza rw’Abakristo byabafashije cyane.

Gusoma Bibiliya no kujya mu rusengero byagaragajwe nk’ibyabafashije kurusha ibindi. Nubwo bakomeje guhura n’ibibazo n’ugushidikanya na nyuma yo kwakira Yesu, benshi bishingikirije ku gusenga no gusoma Bibiliya ku giti cyabo ndetse no kuba mu muryango w’itorero.

Ku bantu bafite imyaka irenga 65, urugendo rwo kwizera rwagaragaye nk’urufata igihe kirekire kandi rushingiye ku gutekereza no gushakisha ibisobanuro by’ubuzima. Bo bibanda cyane ku gusoma Bibiliya, kandi benshi bavuze ko ari yo yabagejeje ku kwizera.

Ubushakashatsi bwanagaragaje ko abantu batari basanzwe ari Abakristo, cyane cyane urubyiruko, binjira mu Bukristo vuba ariko bakabura ubufasha buhagije, bityo bigashyira itorero mu nshingano zo kwakira no kwita ku bashya mu buryo bwiza bwitondewe kurusha mbere.

Ku bijyanye n’igitsina, abagore bagaragaje ko akenshi binjira mu Bukristo kubera ibikomere n’ibibazo by’amarangamutima, mu gihe abagabo bo babiterwa no gushaka ukuri n’ibitekerezo bifatika. Ariko bose bahuriza ku kamaro ko gusenga no gusoma Bibiliya.

Evangelical Alliance yavuze ko ubu bushakashatsi bunyomoza igitekerezo cy’uko amatorero agenda apfa, ahubwo bugaragaza ko abantu, cyane cyane urubyiruko, bakomeje gushaka Imana, ukuri n’ibisobanuro by’ubuzima.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.