Umwuka Wera ababazwa kandi agatukishwa n’icyaha kizwi mu bugingo bw’umwizera uwo ari we wese.
Mbere ya byose muri iyi nkuru ndashaka ko usobanukirwa akamaro ko gukorana n’Umwuka w’Imana ari nawo wakabaye kuba Umuyobozi w’Ubuzima bwawe.
Ibi bintu byacanze benshi mu biyitira gukorana na Mwuka Wera w’Imana ariko ugasanga bakora ibyo bishakiye bigatera agahinda Umwuka Wera ndetse bikanawucecekesha.
Wakwibaza uti ese ni irihe tandukaniro riri hagati yo guteza agahinda no kuzimya Umwuka?
Umwuka Wera ababazwa kandi agatukishwa n’icyaha kizwi mu bugingo bw’umwizera uwo ariwe wese. Kuki? Kuko aberaho kutugira abera, twe twatoranirijwe Imana mu bushake bwayo. Guteza agahinda Umwuka bigaragaza ubusabane bikatwereka neza icyo icyaha gikorera ubwo busabane n’Umwami hamwe n’Umwuka.
Nubwo ubumwe bw’uwizera nk’umwana w’Imana bugumaho, ubusabane bwo buzamo agatotsi. Haba intambamyi hagati aho(reba Yesaya 59:1-2). Ndibuka Amosi 3:3: ‘Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?’
Guteza agahinda Umwuka byerekana ko dukeneye kwongera kubana neza n’Umwuka no kwiyunga mu busabane binyuze mu kwatura icyaha kizwi cyose. Guteza agahinda biterwa n’icyaha, kubera kutumvira. Mu gihe kwumvira bitazana kwuzuzwa Umwuka - kwumvira biterwa n’uko Umwuka anesha mu kutuyobora - kutumvira byo biteza agahinda kubera ko ari ukutamwiyegurira nu kuneshwa, by’akageni nk’ako, kwishingikiriza k’Umwuka.
Mu kuzimya Umwuka, ibivugwa byerekeye kurwanya umurimo udushoboza w’Umwuka uberaho kubashisha no kuyobora abizera mu kumvira ubushake bw’Imana. Kuzimya kwerekeye kwumvira cyangwa kwiha Imana mu bugingo bwacu. Yandika ku byerekeye ‘ntimukazimye Umwuka mu 1Abatesalonike 5:19, no mu gice kivuga ku byo kwitanga mu Baroma 12:1-2, Chafer yaranditse ati:
Mbese dukeneye gihamya ki cyo kugwa mu cyaha kw’umuntu ku buryo tugomba kurwanya kumwumvira?... Ni ukubera ko ubugingo bwacu bwa buri munsi bwa nta kivulira ndetse ari ukuneshwa tutayobowe n’Umwuka, kandi kubera ko Umwuka ari wo murimo yaje gukora, kandi kubera ko nta kundi twashobora kubana neza na We, cyangwa kuba uw’Umwuka, kugeza ubwo twiyegurira umutima n’ubushake by’Imana...
Gutanga imibiri yacu kwuzuye ngo ibe ‘igitambo kizima’ ni ko ‘kuyikorera kwacu gukwiriye’ kandi ni ikintu gikomeye ku Mwana w’Imana... Ntaho bivugwa hano ko hari umurimo wihariye ugomba kugirwa ikintu cy’ubushake. Ni ukwitangira byonyine ibyo Imana yadutoraniriza byose ubu, cyangwa iteka.63
Igitandukanye no kuzimya ni uguha ubugingo bwacu Imana ngo ibuyobore nk’igikorwa cyo kwizera gishingiye ku kuri kw’ubugingo bushya muri Kristo.
Abefeso 5:18‘ Kandi ntimugasind’inzoga zirimw’ubukubaganyi: ahubwo mwuzur’Umwuka.’
Abaroma 6:8-11,13 ‘Ariko niba twarapfanye na Kristo, twizera yuko tuzabanaho na we, 9 kuko tuzi yuko Kristo, amaze kuzuka, atagipfa; urupfu rukaba rutakimufiteh’urutabi. 10 Urwo rupfu yapfuye, yarupfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana.
11 Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu. 13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzih’Imana kuba intwaro zo gukiranuka.’
Umwizera ntazayoborwa n’Umwuka atamwiyeguriye umunsi ku wundi, umwanya ku wundi. Ariko kumwiyegurira kwacu, mu bugingo bw’umukristo bwose biterwa no kwiringira cyangwa kwizera. Umuntu utiyeguriye Imana ni umuntu ukeka ko ashobora kwigirira ubugingo bwe;
Wizera ko inzira ye ari yo nziza kuruta izindi, kandi wiringira ubushobozi bwe n’ubwenge bwe. Kwicisha bugufi gukuzwa no kumenya ko utashobora, ko ari we washobora, hanyuma ku bwo kwizera Imana no kubera ubushake bwayo buhora butunganye.
Abaroma 12:1-2 ‘Nuko, bene Data, ndabinginga ku bw’ imbabazi z’Imana, ngo mutang’ imibiri yanyu, ib’ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugiz’ imitima mishya, kugira ngo mumenye nez’ iby’ Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.’
Ijambo ‘mutange’ riri mu Baroma 12:1 ni rimwe n’ijambo ry’Ikigiriki, paristemi, ryakoreshejwe na Pawulo mu Baroma 6:13 ryo gutanga, guha, no kwiyegurira Imana mu bugingo bwacu n’ingingo zacu nk’abakuwe mu bapfuye. Reba ibi bisobanuro bitandukanye:
Abaroma 6:13 ‘Kandi ntimutange ingingo z’imibiri yanyu ku cyaha ngo zibe ibikoresho byo gukiranirwa; ahubwo mwihe Imana nk’abakuwe mu bapfuye, n’ingingo zanyu nk’ibikoresho byo gukiranuka’ (NASB).
Abaroma 6:13 ‘Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranuka: ahubwo mwitange, mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka’ (NIV).
Abaroma 6:13 ‘Ingingo z’imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by’ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana, kubera ko mwavuye ikuzimu mukaba bazima, muyegurire n’ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibizitunganiye’
iyimanantisanzwe