× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nukira nzakurongora-Amagambo Pastor Dada yabwiwe n’umugabo we watangiye kumurambagiza akirwaye Cancer

Category: Love  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Nukira nzakurongora-Amagambo Pastor Dada yabwiwe n'umugabo we watangiye kumurambagiza akirwaye Cancer

Gahindo Leah uzwi nka Dada ukorera umurimo w’Imana muri Truth Goshen Ministry, yahishuye byinshi ku rukundo rwe n’umugabo we wangiye kumurambagiza kera akirwaye Cancer.

Yatangaje ibi mu muhango yimikiwemo akagirwa Pastor. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakozi b’Imana barimo n’abayobozi b’amadini n’amatorero ya Gikristo ya hano mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize, tariki 21 Ukuboza 2022 ni bwo Gahindo Leah uzwi nka Dada yasutsweho amavuga agirwa umushumba [Pastor Leah Gahindo]. Dada uyobora Truth Goshen Ministry, yasbwe kubera maso umukumbi w’Imana ahawe kuyobora.

Paradise.rw yitabiriye uyu muhango kuva utangiye kugera uhumuje. Izina Dada ryagarutsweho mu mwanya w’ijambo ry’Imana ryabimburiwe n’indirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana.

Amatsinda yo kuramya no guhimbaza yari yabukereye kandi ayobora neza umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana. Aha twavuga nk’itsinda ryo kuramya no guhimbaza rya Glory to God Temple itorero rikora Kicukiro Centre ndetse n’itsinda rya Truth Goshen Ministry.

Umushumba wabanye na Dada ndetse akanamushumba Pastor Israel niwe wavuze ijambo aho yagarutse ku nshingano enye (4) z’ingenzi buri mushumba akwiriye kwitaho.

Yasutsweho amavuta n’abakozi b’Imana

Icyanditswe cyasomwe kiri mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 20: 28-30. Pastor Israel yavuze ko itorero atari aya mazu tubona, ahubwo ni ikintu Yesu yatanzeho ikiguzi kidasanzwe.
Itorero ni umugeni wa Kristo

Yavuze ko mbere yo kurinda itorero ahubwo ubanza kwirinda ubwawe ukaba n’icyitegererezo. Yibukije abashumba ndetse na Pastor Leah (Dada) wimitswe ko hari inshingano umushumba akwiriye guhora yitondera izo nshingano 4 zirimo:

1. Kurinda umukumbi wa Yesu

Iyo Imana iguhamagaye kuba Pastor ugomba kumenya ko uhamagariwe kurinda umukumbi wa Kristo nta kujenjeka ndetse ukawurinda ibihe byose. Ukarinda imitima y’ubwoko bw’Imana mu bwitange ndetse rimwe na rimwe ugasonza, ukarara amajoro ndetse ukayikorera utinya.

Yibukije kandi Pastor Leah (Dada) ko hari ibintu bibiri ategerejweho muri uyu murimo: Guhabwa umugisha cyangwa Guhabwa umuvumo. Kuko Iyo buri wese awukoze neza, ahabwa umugisha cyangwa agakurwaho. Yavuze ko Imana ariyo ishyiraho ndetse ikanavanaho.

Kubera amaso umukumbi w’Imana ukawuragira nk’umuntu uzawubazwa.

2. Gushakira indyo yuzuye intama uhamagariwe gushumba

Iyo utamenye gushakira intama indyo yuzuye, intama ziragwingira. Yagize ati "Uko duhangayikira abana b’umubiri nawe ni ko ukwiriye kubikora. Ati "Pastor Dada ukwiriye kugira umwete, ugahangayika".

2Petero 3:1 "Ugire ubwenge bwinshi kuko hari abantu bafite Mission yo gusinziriza ubwoko bw’Imana kandi igihe tugezemo atari igihe cyo gusinzira". Yagize ati "Ntuzakore ikosa ko abantu baba benshi ariko badafite umumaro, uzite ku buzima bwo mu Mwuka.

3. Kutahoreka no kugira ubwenge bwo guca imanza zitabera mu ntama ushumbye, Matayo 10:16

Iyo uri umuyobozi ugomba kuba inyangamugayo, ugaca imanza zitabera, ntaho ubogamiye kuko hari abakristo bikundagiza ku mushumba kugira ngo niziteshuka Pastor azihishire.

4. Gutekereza ku ntama ziri hanze, ziri mu byaha

"Ni byiza ko izo mushumbye zigubwa neza ariko n’izindi zitari mu rusengero uzahanire ko nazo zivayo. Nutagira uwo mutima, Pastor Leah (Dada) uzaba uri gutakaza intego nyamukuru y’Itorero ku isi. Kumenya intego yawe ndetse n’icyo ushaka muri uyu murimo ni ugutekereza no kubarimbuka".

Yasoje asaba abakristo ba Truth Goshen Ministry gutunga Pastor wabo, kumwitaho mu buryo bugaragara ndetse no kumusengera. Yasabye Pastor Leah (Dada) n’umugabo we Jado kutaza gushwana n’uyu murimo

Umuhango wo kwimika nyirizina wayobowe na Apostle David Kubwimana. Nyuma yo gusoma icyanditswe kiri muri Yahana 10 :1-2 yagize ati "Nubwo tugiye kwimika Pastor Leah (Dada)
kuva uyu munsi niwe ugiye kuba umwungeri mwiza."

Yavuze ko kuba umwungeri mwiza bishoboka uciye mu irembo ryiza kuko hari n’aburira ahandi

Mu ijambo ryuzuye ubwenge Apostle David yavuze ibintu 9 bikwiriye kuranga umupasiteri wimitswe, bikamuranga mu buzima bwe ndetse no muryango we:

1.Kuba inyangamugayo
2.Kuba umugabo w’umugore umwe
3.Wirinda ibisindisha
4.Kutica gahunda
5.Ukunda gucumbikira abashitsi
6.Ubwenge bwo kwigisha
7.Kutaba umunyarukoni (kutagira umujinya)
8.Kudakunda impiya
9.Ategeka n’abo mu rugo rwe

Mu ijambo rye Pastor Leah (Dada) amaze kwimikwa yashimiye umuryango we bwite umugabo n’abana ne ndetse n’umuryango akomokamo. Yashimye kandi inshuti ze babanye harimo n’izitabiriye uyu muhango zivuye mu Bubiligi.

Pastor Leah yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe aho yagiye akoresha amagambo yerekana ko ubuzima bwe bwuzuye ibitangaza gusa, aho yabonye ukuboko kw’Imana mu kigeragezo cy’indwara ikomeye ya cancer yo mutwe ati "Aho niho narambagijwe".

Yashimiye umugabo we mu bihe bikomeye yabanyemo nawe kuko yamurambagije arimo za bomboni ari na ho yamusezeranyije kuzabana nawe. Mu ijambo rishima yagize ati "Sinzibagirwa ijambo wambwiye ndimo bomboni uti ’nukira nzakurongora’"

Yakomeje ati "Maze no gukira warambwiye uti ’ibitekerezo by’urupfu utandukane nabyo kuko Imana yansezeranyije ko ntazapfakara"

Yashimiye abana be batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe ati ’namwe mwambereye abana beza kandi bubaha’.

Pastor Leah yashimiye abashumba bose ari abamuyoboye n’abahagaranye nawe ndetse ashimira n’inshuti za Truth Goshen Ministry zirimo Evangelist Kalisa Fred aho yavuze ko bafitanye amateka akomeye.

Pastor Leah hamwe n’umuryango we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.