Ku cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 ni bwo korali Horeb ibarizwa muri RASA UR Nyagatare yamuritse alubumu ya kabiri (2) mu gitaramo cy’uburyohe.
lyi ni alubumu ya 2 iriho indirimbo eshantu (5): Hamagara Imana, Nkeneye kumva ijambo ryawe, Mwami, Ntimutinye, Mushake Uwiteka, n’indi iherutse gusohoka yitwa Afite ijambo.
lki gikorwa cyabereye muri sale ya Cyamazima mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare, mu mudugudu wo Mukinihira. Ku isaha ya saa 13h00 iki giterane cyari gitangiye.
Yari amateka kuko hari abaririmbyi bose baririmbye muri iyi korali kuva mu 2010 by’umwihariko ababaye abayobozi (President), bose 11 bayiciye imbere kugeza ku muyobozi uriho ubu, Ernest Tuyizere.
Si aba gusa kuko hari hatumiwe Ahava Choir isengera muri CEP UR Nyagatare ndetse haje na korali nziza inakunzwe bita "Ubugingo Choir" y’i Remera, "lnshuti za Yesu" zo kuri Mother church.
Si abo gusa ahubwo na Archdicon bwa Nyagatare bwari bwitabiriye ndetse na Harvestors bo muri RASA Nyagatare na Holy Melody Worship team.
Korali Horeb ifite abaririmbyi 60. yatangiye muri Gicurasi 2010 ndetse abahabaye guhera muri uyu mwaka nabo bari bitabiriye
Mu kiganiro aheruka kugirana na Paradise, Tuyizere Ernest umuyobozi wa korali Horeb yaragize ati: "lntego ni ukuririmba imitima y’abantu ikanezerwa ndetse no kubohora imitima y’abantu."
"Ndetse nka korali Horeb turifuza kugera ku rwego rwo gukora live recording mu biterane birenze birimo abakomeye. Ndetse dufite intego yo kuririmba mu ndimi zose zikoreshwa hano mu Rwanda; lkinyarwanda, Igiswayire, Icyongereza ndetse n’Igifaransa".
Byari uburyohe mu giterane cyateguwe na korali Horeb ya RASA UR Nyagatare
Nibyo Koko aho inama nziza ziri umwuka niho aba. Umurava wanyu si uw’ubusa ku Mwami. Kandi ni mutagwa isari muzahembwa.
Ni ukuri kuririmba imitima y’abantu ikabohoka niyo ntego kuko nicyo twahamangariwe kungira abantu b’Imana ikamererwa neza.