Ku kirwa cya Gihaya, giherereye mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, havugwaga umuco w’uko abaturage cyane cyane abakirisitu, babyaraga abana benshi bagamije “kororoka nk’umusenyi wo ku nyanja”, nk’uko babisoma mu Byanditswe Byera. Bumvaga ko Ikiyaga cya Kivu cyabahaye amahirwe n’uburumbuke, bityo bakabyara batitaye ku ngaruka.
Iki kirwa gihana imbibi n’ibirwa bya Reba na Muhumba byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ikitwa Ikizimba. Abahatuye bavuga Ikinyarwanda n’ururimi rwihariye rwitwa Amahavu, bamwe bakita Amashi. Uwo muco ugaragarira cyane mu mbyino zaho bita "Umusamo", zibyinwa n’itsinda rizwi nka "Abasamyi".
Umuco Wahindutse
Mu gihe cyashize, imiryango yo ku kirwa cya Gihaya yabyaraga abana benshi, bamwe bakitwa Bamisago n’Nyiramisago, bitewe n’ingaruka z’uburumbuke buturuka ku mafunguro ahanini agizwe n’amafi, isambaza, n’indugu zo mu kiyaga.
Ariko uko imyaka yagiye ishira, abanyamadini n’amatorero batangiye kwigisha abayoboke babo ibyiza byo kuringaniza urubyaro, by’umwihariko hifashishijwe uburyo bwa kamere bwo kubara iminsi y’uburumbuke.
Umwe mu baturage baho, Nsekanabo Pierre Celestin yabwiye umunyamakuru wa Paradise.rw ko abihayimana, barimo n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika, bagize uruhare runini mu guhindura imyumvire y’abatuye ku kirwa.
Yagize ati: “Mu myaka yashize twabyaraga abana barenze n’abapadiri! Ariko ubwo abihaye Imana baturukaga i Nkombo na Gihaya batugeraho, batwigishije gukoresha uburyo bwo kubara iminsi, kugira ngo turinde umuryango wacu gutakaza icyerekezo.”
Yongeyeho ati: “Umugore wa kera yashoboraga kubyara abana 10 kugeza kuri 13 ku mugabo umwe. Ubu, kubera imibereho, nubwo ubushyuhe buturuka ku mafunguro yacu bukiriho, ntawe ukirenza abana batatu.”
N’Itorero Ryemeye Impinduka
Pasiteri Bizimungu Theogene, uyobora ADEPR ku kirwa cya Gihaya ariko utuye ku kirwa cya Nkombo (aho bakorera kubera ifungwa ry’insengero ku Gihaya), na we yemeza impinduka.
Yagize ati: “Kera uwabyaraga abana benshi yitwaga ‘Misago’ cyangwa ‘Nyiramisago’. Ariko ubu, kubera ubutaka buto n’umubare w’abantu wiyongera, ntitwashoboraga gukomeza kubyara abana benshi.”
Yakomeje agira ati: “Ubu, mu bayoboke bacu, ntawe ukirenza abana batatu. Si uko itorero ryabibategetse, ahubwo ni uko bifatiye icyemezo gishingiye ku mibereho: ubutaka bwaragabanutse, uburobyi ntibukimeze neza, ndetse hari n’umushoramari watangiye kwimura abaturage kubera ibikorwa remezo.”
Kuri ubu, imiryango igera kuri 185 ni yo isigaye ku kirwa cya Gihaya. Abaturage batunzwe n’uburobyi, ariko biragoye kubaho: benshi babasha kurya ishuro imwe ku munsi, abandi ntibabone icyo kurya na rimwe.
Ibyo byose bituma abatuye icyo kirwa bashimira ubutumwa bahawe n’abihaye Imana, bwabafashije gusobanukirwa ko kuringaniza urubyaro atari icyaha, ahubwo ari igisubizo.