Umuco 1, ururimi ni rumwe, kubona umurundi n’umunyarwanda bari kumwe ntiwabasha kumenya ngo umurundi ni nde, umunyarwanda ni nde.Gusa ubanza n’ubundi sogokuruza w’abanyarwanda ndetse n’abarundi ari umwe.
Biragoye kubona Group ya WhatsApp y’abarundi itabamo abanyarwanda, cyangwa iy’abanyarwanda itabamo abarundi. Igishimishije, usanga mu biganiro bahuza umutima, bagashyigikirana dore ko gushyingirana ntawakwa inkwano ihanitse bitewe n"ubwenegihugu. Erega hambere twigeze kwitwa Urwanda-Urundi. Twagiye!.
Muri iyi myaka, Gospel nyarwanda ndetse n’iyo mu gihugu cy’i Burundi (kizwiho gukunda no gushyigikira umurimo w’Imana, ndetse no kwakira neza abakozi b’Imana) ikomeje kuzamuka.
Amatorero y’i Burundi akomeje gutumira abahanzi ndetse n’abavugabutumwa bo mu Rwanda, Itangazamakuru rya Gospel mu Rwanda rimaze kuzamuka cyane rikaba rikomeje gufasha abahanzi b’i Burundi.
Umuhanzi Theo Bosebabireba uherutse guhabwa imbabazi zo kongera gutaramira mu itorero rya ADEPR ni umwe mu bahanzi bakunze gutumirwa mu gihugu cy’i Burundi, dore ko we na Rose Muhando baherutse gukorerayo amateka mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu bababarirwa mu bihumbi 30 bari bakoraniye muri stade ‘Agasaka’ iherereye i Ngozi.
Ni ibitaramo byabaye kuva kuwa 24 kugera ku wa 26 Werurwe 2023, aho yari kumwe na kizigenza Rose Muhando, mu giterane cyiswe ‘Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza by’isarura’ cyateguwe na Ev. Dana Morey waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dana Morey anategerejwe mu Rwanda mu biterane bibiri bikomeye bizaba mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho tariki 7-9 Nyakanga azakorera igiterane i Rukomo muri Nyagatare naho tariki 14-16 Nyakanga 2023 akorere igiterane rurangiza mu Karere ka Bugesera. Aho hose hazaririmba Theo Bosebabireba na Rose Muhando.
Amakuru twahawe na Ambassadeur wa Paradise.rw i Burundi avuga ko Theo Bosebabireba yaba yitegura gusubira i Burundi mu minsi ya vuba.
Kuri ubu undi muhanzi w’umunyarwanda utegerejwe i burundi ni Yves Rwagasore, umwe mu basore bazwiho kuririmba neza, gukorana imbaraga ndetse no guca bugufi. Ni imusore wamamaye mu itsinda The Power Ministry.
Uyu muhanzi umaze imyaka itanu mu muziki wo kuramya Imana dore ko yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’Umwuga tariki ya 19/11/2017, ni umwe mu bahanzi bafite imyandikire yo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukoresha imbaraga z’umurengera kuri stage. Hari n’abakunze kumwitiranya na Israel Mbonyi dore ko basa, ndetse bakaba bahuje n’inyinya.
Kuri ubu amakuru twakuye mu gihugu cy’i Burundi dore ko Paradise.rw.rw ihafite Ambasaderi, aravuga ko uyu muramyi afite ibitaramo bizenguruka igihugu cy’u Burundi (Music Tour).
Mu gushaka kumenya byinshi kuri ibi bitaramo, Paradise.rw yegereye nyir’ubwite, Yves, nawe aducira mu mayange. Ati" Ni byo koko mfite ibitaramo bizenguruka igihugu cy’u Burundi, ni urugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano byanjye hanze y’u Rwanda, by’umwihariko Album yanjye ya kabiri iriho indirimbo nziza zirimo iyitwa "Narababariwe" ikomeje gukundwa n’abantu benshi".
Yakomeje agira ati "Nyuma yo kuva i Burundi, turateganya gukomereza urugendo mu bihugu bya Kenya cyangwa Uganda, hagamijwe kwiga no gukomeza kwagura ibikorwa bya Muzika. Ndifuza kugeza umuziki wanjye hirya y’imbibi".
Paradise.rw yamubajije niba hari team iri kumufasha gutegura ibi bitaramo, ati" Nibyo koko i Burundi mpafite inshuti nyinshi, zashimye ibyo nkora, nibo turimo gukorana dufatanya gutegura uru rugendo kugira ngo bizagende neza, cyane ko bo bamenyereye muri kiriya gihugu".
Ikindi yatangaje ko ruriya rugendo azataramira mu matorero atanu atandukanye aho bazataramana n’abakristo b’i Burundi iminsi ine.
Paradise.rw yamubajije icyo yiteze muri uru rugendo, ati"Mu by’ukuri, icyo niteze muri iri vugabutumwa nzakorera i Burundi, icya mbere umuntu arakura, ukaguka, ibihangano bikamenyekana, urumva uba uhinduye ahantu wakoreraga, ukareba aho abandi bageze.
Iyo uvuye iwanyu umenyera ahandi, mu by’ukuri uru rugendo ruzatuma naguka, nziga uko abandi bakora ndetse bitume indirimbo nkora zirushaho kumenyekana hirya no hino"
Yakomeje avuga ko agiye mu imenyekanishabikorwa kuko i Burundi hari abantu benshi bakunda indirimbo ze ariko batazi nyirazo, akaba ahamya ko ibi bizatuma barushaho kumumenya. Muri uru rugendo kandi akaba yifuza gukorana n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu.
Ku bijyanye n’impamvu yatumye ahera i Burundi, yatangaje ko ari inshuro ya kabiri yerekeje i Burundi. Yagize ati: "Ubushize nerekeje muri kiriya gihugu,bbarankunda, bishimira indirimbo zanjye.
Ibi byatumye ntekereza gufata umwanya uhagije nkataramira i Burundi, nkagera mu matorero menshi agera kuri atanu, mu rwego rwo kwagura ubusabane n’abakunzi b’indirimbo zanjye. Nyuma nzatekereza uko nakomereza ivugabutumwa mu bindi bihugu".
Yves Rwagasore akomeje imyiteguro yo kumurika Album ye ya 2 y’amashusho izaba iriho indirimbo zitandukanye nka: Yambabariye ibyaha, Elohim detse n’iyitwa Imbabazi. Iyi ikaba Album ya 2 y’uyu muramyi, nyuma ya Album ya 1 yiswe "UNIONGOZE" igizwe n’indirimbo 8.
Yves Rwagasore ategerejwe i Burundi
Yves Rwagasore agiye gukorera ibitaramo bikomeye i Burundi