× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gufungwa, "Umuhanuzi" Nibishaka Theogene wo muri ADEPR ntawumucira akari urutega

Category: Pastors  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyuma yo gufungwa, "Umuhanuzi" Nibishaka Theogene wo muri ADEPR ntawumucira akari urutega

Ku itariki 28 Ukuboza 2023, Nibishaka Theogene uvuga ko ari umuhanuzi w’Imana Isumbabyose yo mu Ijuru, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha, agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Abakristo ndetse n’abandi bose bajyaga bamukurikira ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa Umusaraba Tv yacishagaho bumwe mu buhanuzi bwe, nta n’umwe uri kumucira akari urutega. Abenshi bifuzaga ko afungwa bavuga ko ari umuhemu, indyarya, umubeshyi, umutekamutwe n’andi mazina menshi amuvuga nabi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry ni we watangaje ko uyu muhanuzi wo mu Itorero rya Pentekote ADEPR yatawe muri yombi ku bw’ibyaha akurikiranyweho yakoze cyane cyane muri uyu mwaka wa 2023, nyuma yo kubitangaza abandi baboneraho bavuga uburyo Nibishaka Theogene atari umuhanuzi w’Imana Isumbabyose ahubwo ko ari umutekamutwe.

Uwitwa Umutoni Coco yagize ati: “Uyu ni umutekamutwe. Uburyo avugana umujinya yiyemera, uhita ubona ko ari igisambo". Uwitwa Joshua we yagize ati: "Nibamukanire urumukwiriye. Ubundi umuntu azabyuka avuge kuri YouTube ibihumanya Abanyarwanda, ashaka kuzana imvururu, yiyite umuvugabutumwa cyangwa umuhanuzi? Ahubwo mubafunge, hari benshi bameze nka we kuri YouTube. Congratulations to RIB leadership.”

Abandi bari kuvuga ko RIB yatinze, ko uyu mugabo yayobeje benshi, ngo nasange Yongwe yirirwaga asebya (na we ubu afunzwe ashinjwa ibyaha birimo gutwara iby’abandi abariganyije), n’abandi bavuze ko yari akabije. Gusa hari abamukundaga bari kuvuga ko azarekurwa, ko Imana izamurengera n’ibindi, ariko ni bake cyane. Ikigaragara ni uko RIB ishyigikiwe na benshi ku ifungwa ry’uyu mugabo.

Dr. Murangira akomeza asobanura ko mu mwaka wa 2023 ari bwo uyu wiyitaga umuhanuzi yakoze ibi byaha, igihe yatangiraga kujya atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda. Yavuze ko Nibishaka Theogene afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Dr. Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga. Yagize ati “RIB irongera kwibutsa abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora mu bantu utagakwiye kugikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azahanwa n’amategeko.”

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha nigihama Nibishaka Theogene, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenzi imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Ikindi cyaha akurikiranyweho cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda nikimuhama, azahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.