× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

PHOTOS: Igiterane cy’ i Nyagatare kitabiriwe n’ibihumbi 180, hatangwa inka na moto 11, hatahiwe i Bugesera

Category: Ministry  »  July 2023 »  Our Reporter

PHOTOS: Igiterane cy' i Nyagatare kitabiriwe n'ibihumbi 180, hatangwa inka na moto 11, hatahiwe i Bugesera

Mu mpera z’iki cyumweru turimo mu Karere ka Bugesera harabera igiterane cy’amateka cya Dr. Dana Morey kitezweho kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 300. Ni nyuma y’uko uyu mukozi w’Imana akoreye igiterane gikomeye muri Nyagatare kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 180.

"Miracle Gospel Harvest" ni ko ibi biterane byitwa. Mu kinyarwanda ni "Ibiterane by’Ibitangaza n’Umusaruro". Byateguwe na A Light to th Nations Africa Ministries- umuryango w’ivugabutumwa uyoborwa ku Isi na Dr Dana Morey naho muri Afurika ukaba uyoborwa na Dr Ian Tumusime.

Ibi biterane bibanzirizwa n’ibikorwa binyuranye byo gufasha abaturage aho muri Nyagatare bubakiye inzu abatishoboye basana ibiraro banakora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge. Muri iki giterane, hatanzwe moto 11 kandi nshya, amagare abiri, televiziyo, telefone n’ibindi.

Iki giterane cyabereye i Rukomo kuwa 07-09 Nyakanga 2023, kitabiriwe n’abarenga ibihumb 180 mu minsi itatu, ni ukuvuga ko ku munsi habaga hari abarenga ibihumbi 60. Ni igiterane cyatanze umusaruro ukomeye kuko benshi bakiriye agakiza abandi bakira indwara zitandukanye.

Muri moto zatanzwe, harimo 10 zahawe abavugabutumwa bagiye gusigara bahagarariye A Light to the Nations (aLn) muri Nyagatare. Abaturage banyuzwe cyane n’Ijambo ry’Imana bagejejweho na Dana Morey ndetse n’impano yabahaye dore ko buri munsi hatangwaga impano zitangaje.

Ubuyobozi bwa A Light To The Nations Africa Ministries bwemeza ko mu biterane by’ivugabutumwa byateguwe mu turere twa Nyagatare na Bugesera bigamije kugarurira Imana abazimiye, batirengagije n’ibikorwa by’ubugiraneza kuko umukirisitu ufite ibyangombwa nkenerwa ari we wumva iby’agakiza neza kurusha ushonje.

Ibi biterane biri mu murongo w’ubukangurambaga bugambiriye gufasha igihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kugarura abana mu ishuri n’ibindi.

Ni ibikorwa byajyanye no gufasha abaturage bo muri ako karere birimo inzu ebyiri zubakiwe abatishoboye, hasanwa ibiraro byari byangiritse, hatangwa inka, moto ebyiri, amagare abiri, televiziyo na firigo byatanzwe mu buryo bwa tombora.

Uretse moto 10 zatanzwe ku bavugabutumwa, hatanzwe n’ibindi bikoresho birimo na za ‘projecteurs’ n’ibindi bikoreshwa mu kuvuga ubutumwa byahawe abavugabutumwa bo mu muri uyu Murenge wa Rukomo.

Umuyobozi wa A Light To The Nations Africa Ministries, Dr Ian Tumusime, yavuze ko igiterane cya Bugesera kizabera mu Mujyi wa Nyamata ku wa 14 Nyakanga 2023 ariko ko kizabanzirizwa n’igiterane cy’abagore mu gitondo cyo ku wa 13 Nyakanga 2023.

Ati “Muri aka karere turi gukorana n’imirenge yose ndetse ibyo twakoze mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare ni nabyo tuzakora mu Karere ka Bugesera tunasumbyeho. Turateganya no kugura ibikoresho birimo n’ibyo kurya byo gufasha ikigo cy’abana bafite ubumuga, ibikorwa tuzakora mbere yo gutangira icyo giterane.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibyo bikorwa by’amateraniro bizaba na byo mu minsi itatu, bateganya no gutegura amarushanwa y’abanyonzi hagamijwe kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge, abazahiga abandi bakabaha ibihembo.

Bizitabirwa kandi n’Umuyobozi wa A Light To The Nations Africa Ministries ku rwego rw’Isi, Dana Morey n’abandi bashyitsi bazaturuka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abandi bo mu karere ku buryo, hateganywa ko mu gihe cy’iminsi itatu ibi bikorwa bizitabirwa n’abarenga ibihumbi 300.

Ubusanzwe uyu muryango ushingira ku nkingi eshatu zirimo, kugarurira Imana abazimiye, guteza imbere amatorero, iya gatatu ikaba ibikorwa byo gutera inkunga abaturage mu kuzamura imibereho myiza yabo ku bufatanye n’amatorero atandukanye n’ubuyobozi bwa leta.

Dr Tumusime ati “Iryo niryo vugabutumwa ryuzuye. Umuntu agizwe n’umwuka, ubugingo n’umubiri. Ibyo bintu byose tubyitaho kuko utahindura umubiri gusa ahubwo wita kuri ibyo byose kuko niho uba umufashije umuntu kubaho byuzuye. Niyo mpamvu twibanda ku bikorwa byo gufasha abantu kuko ari rwo rukundo nyarwo.”

Yemeza ko bazakomeza gukorana n’inzego za leta ndetse n’amatorero atandukanye haba no mu mihigo kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ubutumwa bw’iyobokamana ariko bafite n’ubushobozi bwo kwitunga mu buryo bw’umubiri.

Mu gitaramo cyabereye i Nyagatare abinyujije mu mfashanyigisho zitandukanye, Dr Dana Morey yeretse abantu bari bitabiriye ko bagomba kubohoka bakemera Imana mu mitima yabo, ibikorwa yajyanishije no gusengera abafite indwara hanyuma atanga impano.

Dr Dana Morey ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa yakuye muri Lviv Theological Seminary biteganyijwe ko ibyo bihe byiza yagiranye n’abo mu Karere ka Nyagatare bizakomereza i Bugesera, ahasanzwe hari n’icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Dr Dana Morey na Dr Ian

Abarenga ibihumbi 60 bitabiraga buri munsi

A Light to the Nations Africa Ministries yashimiye cyane Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare

Iki giterane kigiye gukomereza mu Karere ka Bugesera mu mpera z’iki cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.