Umuhanzi mu njyana ya Hiphop, Padiri Uwimana wari umaze iminsi irenga 20 mu Rwanda mu biruhuko, yamaze gusubira mu Budage muri gahunda z’amasomo ya Kaminuza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira ni bwo Padiri Uwimana yafashe indege imusubiza mu Budage nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Paradise.rw. Mbere y’uko afata indege, yabanje gusohora indirimbo nshya yise "Ni Yezu" irimo amashusho yafatiye mu Rwanda.
"Unshoboza byose, undengera, byiringiro byanjye, ni Yezu. Jesus der Herr, Jesus der König, Jesus Messias des Universums (Yezu Nyagasani, Yezu Umwami, Yezu umucunguzi w’isi). I don’t care about people just criticize (sinitaye ku bavupinga gusa)" Ibi ni bimwe mu byo aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya.
REBA INDIRIMBO NSHYA "NI YEZU" YA PADIRI UWIMANA