× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Padiri Uwimana yasubiye mu Budage asiga ashyize hanze indirimbo "Ni Yezu"-VIDEO

Category: Entertainment  »  October 2022 »  Editor

Padiri Uwimana yasubiye mu Budage asiga ashyize hanze indirimbo "Ni Yezu"-VIDEO

Umuhanzi mu njyana ya Hiphop, Padiri Uwimana wari umaze iminsi irenga 20 mu Rwanda mu biruhuko, yamaze gusubira mu Budage muri gahunda z’amasomo ya Kaminuza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira ni bwo Padiri Uwimana yafashe indege imusubiza mu Budage nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Paradise.rw. Mbere y’uko afata indege, yabanje gusohora indirimbo nshya yise "Ni Yezu" irimo amashusho yafatiye mu Rwanda.

"Unshoboza byose, undengera, byiringiro byanjye, ni Yezu. Jesus der Herr, Jesus der König, Jesus Messias des Universums (Yezu Nyagasani, Yezu Umwami, Yezu umucunguzi w’isi). I don’t care about people just criticize (sinitaye ku bavupinga gusa)" Ibi ni bimwe mu byo aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya.

REBA INDIRIMBO NSHYA "NI YEZU" YA PADIRI UWIMANA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.