× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Francis yemereye abagabo bakunda bagenzi babo kuba abapadiri ariko bakaba bari ingaragu

Category: Pastors  »  12 January »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Papa Francis yemereye abagabo bakunda bagenzi babo kuba abapadiri ariko bakaba bari ingaragu

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yemereye abagabo bakunda abandi bagabo bagenzi babo (bamwe babita abatinganyi cyangwa aba Gay) kuba abapadiri ariko ntibagaragaze ubutinganyi bwabo, bakaba bari ingaragu.

Amabwiriza mashya yemejwe na Vatikani mu Butaliyani avuga ko ubutinganyi ubwo ari bwo bwose butabuza abantu gukorera Imana, ko butanabuza abagabo kuba abapadiri, iyo bubahiriza gahunda yo kudakora ibikorwa byo kwimara irari, kandi bakirinda kwamamaza cyangwa ’kwerekana’ umuco w’ubutinganyi.

Inama y’Abepisikopi b’Ubutaliyani yagaragaje ko abashaka kuba abapadiri bazasuzumwa mu buryo bwimbitse, hagamijwe kureba niba bashobora kubaho mu budahemuka bari ingaragu (celibates).

Nubwo amabwiriza amwe n’amwe yo mu bihugu bimwe na bimwe ku isi akomeza kubuza abantu gushyigikira abantu bafite umutima w’ubutunganyi, hari abakibona ko ari intambwe ishimishije umuntu aba ateye yo kwisobanukirwa akamenya uko aremwe. Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina bemeza ko ibi bisobanutse neza, kandi ko kutabakira mu bandi ngo bahabwe n’amahirwe angana bitera ivangura.

Papa Francis uzwiho umugambi wo kwerekana Kiliziya irangwa n’ubwuzuzanye, yagaragaje ibitekerezo bijijutse ku birebana n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, nubwo aherutse gukoresha ijambo ryo kubasebya mu nama yihariye, bikamuteranya n’abamunenga. N’ubwo bimeze bityo, aya mabwiriza mashya agaragaza ko uburenganzira ku baryamana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika butangwa.

Abifitemo ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina ariko biyemeje kutabikora bemerewe kuba abapadiri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.