× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Francis yemereye imigisha ababana bahuje ibitsina

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Papa Francis yemereye imigisha ababana bahuje ibitsina

Ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Papa Fransisiko yemereye ku mugaragaro abapadiri ba Gatolika y’i Roma guha umugisha ababana bahuje ibitsina, mu mpinduka zikomeye yazanye ariko bigakorwa mu buryo bwihariye ku bantu baba mu muryango wa LGBTQ +.

Umuryango LGBTQ + ubamo ababana bahuje ibitsina gabo cyangwa gore, abaryamana n’abagabo n’abagore nta kurobanura ndetse n’abihinduza ibitsina, umugabo akihinduza igitsina akaba umugore cyangwa umugore akihinduza igitsina akaba umugabo).

Papa yavuze ko igikorwa cyo kubaha imigisha gishobora gukorwa mu gihe kitari icyo mu mihango isanzwe ya Kiliziya cyangwa liturujiya, ndetse no mu gihe kimwe n’abaturage basanzwe, nk’uko inyandiko ya Vatikani yemejwe na papa ibivuga.

Icyemezo giheruka gishimangira gukomorera mu guha umugisha abashakanye bahuje ibitsina Papa yatanze mu Kwakira gushize, cyerekana ko hahindutse ibyo ku cyemezo cyo mu 2021 cyaturutse ku biro by’inyigisho za Vatikani cyabuzaga guha imigisha iyo ari yo yose abantu nk’abo kivuga ko Imana “idashobora guha umugisha icyaha.”

Ariko kuva muri Nyakanga 2023, ishami ry’inyigisho riyobowe na Karidinali Victor Manuel Fernandez, intangarugero yo muri Arijantine akaba n’umwunganizi wa Francis, ryatanze itangazo, ryanditswe na Cardinal Fernandez n’undi muyobozi rigira riti:

“Iyo abantu basabye umugisha, isesengura ryuzuye ry’imyitwarire ntirigomba gushyirwaho nk’ibisabwa kugira ngo utangwe.” “Ubuntu bw’Imana bukora mu mibereho y’abatavuga ko ari abakiranutsi, ariko bakemera ko bicishije bugufi nk’abanyabyaha, nk’abandi bose.”

Iki cyemezo gishya kivuga ko gifungura “amahirwe y’imigisha ku bashakanye mu bihe bidasanzwe, ndetse no ku bashakanye bahuje igitsina.”

James Martin, umupadiri w’Abayezuwiti uvugira Abagatolika babana bahuje ibitsina, yavuze ko iyi ntambwe iheruka ari “intambwe ikomeye yatewe mu murimo wa Kiliziya ku bantu ba LGBTQ,” yandika kuri X ko “yemera icyifuzo gikomeye cy’abashakanye benshi b’Abagatolika bahuje ibitsina ko bahabwa umugisha ku Mana mu gihe mu mibanire yabo ari iy’urukundo.”

Francis yerekanye ko ashyigikiye ko abaturage bahuje ibitsina bamenyekana, kandi abuza Vatikani kuri zimwe mu mvugo zikarishye yakoreshejwe mu bihe byashize ivuga ku babana bahuje ibitsina.

Papa kandi yatanze inkunga ku mubikira ukomoka muri Amerika, Jeanine Gramick, umaze imyaka myinshi avuganira Abagatolika bahuje ibitsina. Yabanje kwamaganwa na Vatikani ariko aherutse guhura na Francis, wavuze ko ari “umugore w’intwari.”

CNN ducyesha iyi nkuru yavuze ko Papa yifuza ko abantu bose bagira uburenganzira bungana muri Kiliziya.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.