× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Barore Cleophas yahawe inshingano nshya na Perezida Kagame zo kuyobora RBA

Category: Pastors  »  December 2023 »  Sarah Umutoni

Pastor Barore Cleophas yahawe inshingano nshya na Perezida Kagame zo kuyobora RBA

Pastor Cleophas Barore ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Remera, yazamuwe mu Ntera na Perezida Paul Kagame, agirwa Umuyobozi Mukuru wa RBA.

Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023 nibwo Pastor Cleophas Barore yahawe inshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ni amakuru Paradise.rw icyesha itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, wariteyeho umukono mu izina rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Mu bandi bahawe inshingano nshya, Pudence Rubingisa wari usanzwe ayobora Umujyi wa Kigali yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Pastor Cleophas Barore umaze imyaka 28 mu itangazamakuru, ahawe izi nshingano nyuma y’amezi 5 azamuwe mu ntera akagirwa Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa RBA, ushinzwe ubuziranenge bw’ibitambuka kuri RBA (Senior Advisor to DG- Content & Standards)".

Abandi bakozi batatu ba RBA bazamuwe mu ntera icyo gihe, ni Aldo Havugimana wagizwe "Head News and Radios", Mr. Kennedy Dieudonné Munyangeyo wagizwe "Head Digital and Television" na Mrs Liliane Uwase Ndahiro wagizwe "Head Commercial Sales".

RBA ivuga ko yakoze izi mpinduka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda nshya y’ingamba zishingiye kuri "Digital" izamara imyaka itanu, ndetse no gukomeza kugeza ku bayikurikira amakuru yuje ubuziranenge. Ni gahunda bise "Digitally driven New Strategic Plan for 2023-2028".

Pastor Barore Cleophas yari asanzwe ari Umwanditsi Mukuru wa Televiziyo Rwanda (Chief Editor) nayo ibarizwa muri RBA, ndetse ni n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission/RMC). Barore Cleophas kandi ni umupasiteri mu Itorero rya ADEPR Remera.

Barore Cleophas amaze imyaka 28 mu itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’ubunyamakuru kugeza magingo aya. Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kugeza ubu, bitewe n’ubuhanga akomeje kugaragaza.

Ubuhanga bwe yabugaragarije mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru Ki Mu Binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda, n’uburyo ayobora ibiganiro Perezida Kagame agirana n’abanyamakuru.

Barore avuga ko ubu bunanaribonye yabukuye mu kuba yarize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza, dore ko yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri bikarangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerecyezo, kuri ubu akaba yubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Mu nkuru ducyesha Kigali Today, Barore Cleophas wavukiye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaza kubana n’umuryango we i Rwamagana, yaje kuba umupasitoro muri ADEPR, nyuma y’uko yari umusinzi ukomeye ndetse ntanatinye kwisengerera udukumi.

Agira ati “Icyo ngiyemo cyose nkijyamo wese. Nari umusinzi ukomeye abo tujyanye mu kabari babaga bazi ko tugiye kunywa bya nyabyo, naranywaga nkanasinda nari narabaye imbata y’inzoga, no mu bakobwa ninyabyagayo gusa ntabwo nigeze mba imbata y’ubusambanyi”.

Barore avuga ko nubwo yijandikaga muri ibyo, n’iyo yageraga ku kazi na ko yagakoraga atiganda kandi mu buhanga n’umurava, ndetse ibyo yashayemo yaje kubivamo arakizwa burundu ndetse aba umurokore.

Mu bintu byamukomereye mu itangazamakuru ni ukuba abanyamakuru batagira umushahara munini, ku buryo umunyamurava utarikunda utanarifitiye umuhamagaro byamugora kurirambamo.

Yagize ati “Kimwe mu bintu byankomereye ni ukuba uyu mwuga wacu nta mishahara ifatika tugira, kabone nubwo wabona akamisiyo rimwe na rimwe. Za Nyarutarama, za Norvege wumva, burya umunyamakuru ntiyapfa kuhatura, usanga muri karitsiye ari ugupfundikanya, icyatumye mpanamba ni uko nagiye muri uyu mwuga nywukunda”.

Barore avuga ko ikindi gihembo gikomeye cy’umunyamakuru ari uko ibyo akora ababyumva n’ababibona bamushimira bikamutera ishema, rimwe na rimwe ubwo bwamamare bukaba bugushayo benshi nko kugurirwa amayoga no gukundwa n’abakobwa.

Barore kandi asanga igihe kigeze ngo ave mu mwuga, ndetse rwose ko abonye ahandi hamuha amasaziro meza yahajya, ibintu ubundi atigeze atekereza mu myaka itambutse.

Bamubwiye ko azayobora ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu arara adasinziriye

Mu byo atazibagirwa mu mwuga we w’itangazamakuru ni umunsi bamubwiraga ko azayobora ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bwa mbere kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.

Yagize ati “Nararyamye ariko nasinziriye amasaha make. Nagize ubwoba gusa numva ko ari inshingano, igihe kigeze umuyobozi wanjye yarambazaga buri kanya ati uri tayari? Nkumva ubwoba bubaye bwose gusa nkihagararaho nti ndi tayari. Aranambwira ati ubu rero umenye ko uduhagarariye twese kandi uhumure tukuri inyuma”.

Barore ashima ko akimara gutangira ikiganiro yabikoze neza ndetse n’ikiganiro kikagenda neza, ahanini akaba yarabikesheje ubunararibonye bwe ariko kandi n’ikipe bagiteguranye ubuhanga.

Mu bundi buzima busanzwe, Barore Cleophas asaba abakiri bato gutekereza ejo hazaza habo, cyane cyane akebura abiyambika ubusa cyangwa bakaririmba indirimbo z’urukozasoni. Yibutsa n’abanyamakuru ko gukora itangazamakuru kinyamwuga kandi urikunze bitanga imigisha n’ibyishimo.

Arthur Asiimwe wasimbuwe na Cleophas Barore, yabaye Umuyobozi wa RBA kuva mu 2013 akaba yarasimbuye Willy Rukundo wari umaze igihe ari umuyobozi w’agateganyo wa RBA.

Arthur Asiimwe yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tariki ya 24 Mata 2013.

Arthur Asiiwe afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa Master’s mu Itangazamakuru, akaba yarakoze n’umwuga w’Itangazamakuru igihe kirekire, muri icyo gihe yanakoreye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Arthur Asiimwe kandi yakoreye Ikinyamakuru The New Times cyo mu Rwanda, ndetse aza no kukibera umwanditsi mukuru wungirije mbere yo gutorwa n’inama y’abaminisitiri kuyobora ikigo gishinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima.

Yahawe izi nshingano amazeho imyaka 10, mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyari kiri mu ivugurura ry’imikorere, aho cyavuye ku izina rya ORINFOR ubu kikaba kitwa Rwanda Broadcasting Agency, RBA.

Nyuma y’imyaka 10 ayobora RBA, Arthur Asiimwe yagizwe Umuyobozi Wungirije muri Ambasade y’u Rwanda i Washington, DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Barore Cleophas yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi Mukuru wa RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.