Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko ubu u Rwanda rufite ikoranabuhanga rigezweho rishobora kubona umushoferi utwaye ikinyabiziga adafite ibyangombwa byuzuye, bidasabye ko umupolisi amuhagarika ngo abimubaze.
Yabivuze mu gihe hari abashoferi mu bihe bitandukanye binubiraga ko abapolisi babahagarika mu muhanda bakababaza ibyangombwa bitandukanye bibemerera gutwara mu muhanda ariko ntibasobanurirwe impamvu yabyo.
Kenshi abapolisi basaba abo bashoferi uruhushya rwa burundu rwo gutwara, ubwishingizi bw’ikinyabiziga, carte Jaune y’imodoka cyangwa moto n’ibindi.
Abajijwe impamvu hari abapolisi babaza abashoferi ibyo byangombwa nyamara babahagaritse hari ubwo bari kuri gahunda yihuta, basanga babyujuje ntibabasobanurire impamvu abibajije, ACP Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko ubu habonetse ikoranabuhanga rikemura uko kwinubira guhagarikwa kwa hato na hato.
Yagize ati: “Dufite ikoranabuhanga rimenya niba ubifite [ibyangombwa] cyangwa utabifite tutarinze kubikubaza. Tumenya ko imodoka ifite ubwishingizi, yasuzumwe ubuziranenge, ko ifite amadeni, tubibona tutaguhagaritse.”
Yavuze ko ku muhanda haba haparitse imodoka nto z’ivatiri za polisi aho zisuzuma niba icyo kinyabiziga cyujuje ibyangombwa, hanyuma ugitwaye yagera imbere abapolisi bakamuhagarika bamwereka ko hari ibyo atujuje kubera ko ya modoka irimo ikoranabuhanga iba yabibamenyesheje.
Hagati aho ariko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga yashimangiye ko kuba umupolisi yahagarika umushoferi akamwaka ibyo byangombwa no mu gihe iryo koranabuhanga rihari, na byo abifitiye uburenganzira.
Ati: “Umupolisi afite ubwo burenganzira iyo abikwatse, agomba kugusobanurira impamvu abikwatse, yanabigumana akakubwira impamvu abigumanye n’igihe agomba kubimarana n’uburyo nawe uri buve aho.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze kandi ko ubukangurambaga bwa “Turindane Tugereyo Amahoro”, aho bugeze ubu, hari umusaruro ugenda ugaragara kuko impanuka zagabanutse muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga bwunganirwa n’ibindi bikorwa Polisi irimo gukora hirya no hino mu gihugu.
ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, ku munsi wa gatatu w’ubukangurambaga bwa “Turindane Tugereyo Amahoro” bwakomereje mu mujyi wa Kigali.
Src: Imvaho Nshya & KT Radio