× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwonko bw’umuntu bugiye kujya ’budawunolodingwa’ bushyirwe muri robot nyirabwo abeho iteka – Ibi si nk’umunara w’i Babel?

Category: Technology  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubwonko bw'umuntu bugiye kujya 'budawunolodingwa' bushyirwe muri robot nyirabwo abeho iteka – Ibi si nk'umunara w'i Babel?

Abantu bakomeje gushaka kubaho iteka! Muri iyi minsi, Elon Musk yatangaje ko ubwonko bw’umuntu bugiye kujya budawunolodingwa, bukapulodingwa muri robot nyirabwo akabaho iteka. Byateye bamwe kwibaza bati “Ibi si nk’umunara w’i Babel?”.

Mu myaka micye ishize, isi yinjiye mu gihe cy’ihinduka ritigeze kubaho mu mateka y’ikoranabuhanga. Uko imashini zigenda ziba nyinshi kandi zikiyongera mu kugira ubushobozi, ni ko n’inzozi z’abantu zo “gukomeza kubaho iteka” zigenda zigeragezwa ngo zibe impamo.

Mu minsi ishize, icyamamare mu ikoranabuhanga Elon Musk yongeye gukuraho imbibi z’ibidashoboka, atangaza ko mu myaka itarenze 20 iri imbere, ubwonko bw’umuntu bushobora kudownloadingwa (gutwarwa nk’amakuru) bugashyirwa mu mubiri wa robot, bityo umuntu akabaho iteka mu yindi sura y’ubuzima.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza, Musk avuga ko mu bihe bizaza abantu bashobora kugira “mind snapshot” (kopi y’ubwenge bwabo n’uburyo bwabo bwo kwibuka) yashyirwa mu mubiri wa robot nka Tesla Optimus, umuntu akabona gukomeza kubaho nubwo umubiri usanzwe waba warashaje cyangwa warananiwe.

Icyakora, iyi nkuru itera ibibazo byinshi, atari mu ikoranabuhanga gusa, ahubwo no mu muco, mu iyobokamana no mu mateka y’inyokomuntu. Ese koko ibi ntabwo bisa n’ibyabaye i Babuloni, ubwo bubakaga Umunara w’i Babel bashaka kugera mu ijuru? Ese umuntu ntaba yarenze imbibi z’ikiremwamuntu akinjira mu kwigomeka, ashaka gukora ibigenewe Imana?

Mu kiganiro cyatangajwe n’ibinyamakuru binyuranye, nk’uko ikinyamakuru India Today kibitangaza, Elon Musk yavuze ko mu myaka iri imbere bishoboka ko “ubwenge bw’umuntu buzakopororwa bukabikwa mu mashini,” kandi ko bishobora gutuma umuntu “akomeza kubaho” nubwo umubiri we waba warapfuye.

Nk’uko ikinyamakuru Benzinga kibitangaza, Musk yasobanuye ko uru ruhererekane ruzashingira ku gukoresha ikoranabuhanga rya Neuralink, rimaze kwibikaho amateka yo gushyira chip mu bwonko bw’umuntu mu igerageza rya mbere.

Aha ni ho igitekerezo gikomeye cyavukiye: ni iki kiba gitekerejwe nk’ubuzima bw’iteka? Uyu mugambi ntabwo ari uw’iyobokamana, ngo wenda bikorwe kuko abandi bashaka gusohoza umugambi w’Imana; ni iyerekwa ry’ikoranabuhanga rigerageza gukora ibyo umuntu yifuje kuva kera – gutsinda urupfu.

Ese si nk’Umunara wa Babel? – Amateka yisubiyemo

Mu gitabo cy’Intangiriro, abatuye Babuloni biyemeje kubaka umunara “ugera mu ijuru” kugira ngo bagire izina rikomeye, bahinduke ubwoko bukomeye kandi birinde gutatana. Intumbero yabo yari ukugera ku rwego rutari urw’ikiremwamuntu: gushyira imbere ubushobozi bwabo ku buryo bahinduka nk’Imana.

Ese ibyo Elon Musk n’abahanga b’iki gihe batekereza ntibyagira icyo bihuriraho n’ibyo?

• Muri Babuloni, abantu bashakaga kwirinda gupfa no kwihesha izina ryiza.
• Mu ikoranabuhanga ryo “kudownloadinga” ubwenge, umuntu ari gushakisha uburyo bwo kurenga imbibi z’umubiri, akigira ikiremwa gishobora kubaho ibihe byose.

• Muri Babuloni, ikintu cyari gihari ni ukwiyumvisha ko ubuhanga bwabo bwabageza kure ya kamere yabo.
• No muri iki gihe, hari ibyiyumvo ko tekinoloji ishobora gukora ibyo Imana yonyine yagennye: ubuzima buhoraho, kudapfa, cyangwa kubaho mu buryo butagira iherezo.

Nubwo ibi bitandukanye mu miterere, mu mizi yabyo byose harimo icyifuzo kimwe: kurenga imbibi z’ikiremwamuntu. Kandi hari abahanga mu bitekerezo bavuga ko iyi mishinga y’ikoranabuhanga ikabije ishobora gutuma umuntu asubira mu murongo wo kwibwira ko ashobora "kwihindurira amateka y’uko aremwe", nyamara kandi agomba kwisobanukirwa akamenya ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira.

Abashakashatsi mu by’ubwonko (neuroscience) bavuga ko gutwara ubwenge n’imitekerereze y’umuntu nk’amakuru bikiri kure cyane.

Ubusanzwe, ubwonko buba bufite neurons miliyoni 86, buri neuron ifite imikoranire igera ku 10,000.

Kubusikana (scan) mu buryo bwuzuye kugira ngo ubone “kopi” y’ubuzima bwose bw’ibitekerezo ni igikorwa kitigeze kigerwaho na rimwe.

Nubwo imashini zishobora gufata ibyarangaga umuntu, ibyo gufata personality cyangwa umwihariko we, kwiyumva, ubwenge n’imibereho y’umuntu nk’ikiremwamuntu birenze ubushobozi bwa tekinoloji yo muri iki gihe.

Ni yo mpamvu ibinyamakuru byose bikora ubushakashatsi bikoresha inshinga zoroheje: “Musk believes it is possible,” cyangwa “researchers speculate.” Iyo usesenguye mu buryo bw’itangazamakuru, ubona ko ari icyerekezo cy’ahazaza, ntabwo ari ikintu cyemejwe mu rwego rw’ubumenyi.

Ese umuntu yagumana ubuzima bwe?

Abahanga benshi bavuga ko n’iyo byagerwaho, ibyo byitwa “mind upload” bishobora kuba kopi y’umuntu ariko ntibibe uwo muntu nyirizina. Ese iyo kopi yawe iba ari wowe, cyangwa iba ari icyaremwe gishya gifite amakuru yawe?

Niba ariko bimeze, ntabwo byaba byatsinze “urupfu,” ahubwo byaba byaremye ikindi kintu gishya kigendera ku makuru yawe.

Ese wari ubizi?

• Kugera ku bintu bikomeye si bibi.
• Gukurikirana iterambere si icyaha.
• Ariko iyo umuntu yibwira ko ashobora gusimbuza cyangwa gusenya ubuzima busanzwe bw’ikiremwamuntu, akibwira ko ashobora kurenga Imana cyangwa kamere ye, ni ho habaho ikibazo.
Babel ntabwo yari ikibazo cy’umunara; cyari ikibazo cy’ubwibone bw’umuntu.

No muri iki gihe, ikoranabuhanga ryo “kubaho iteka” mu mashini ritera impaka z’ukuntu umuntu agomba gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’ubuzima n’urupfu, atari mu mbaraga ze gusa, ahubwo anasuzuma aho kamere ye ihagaze.

Ikoranabuhanga rya Neuralink na gahunda za Elon Musk biratanga icyerekezo gishya mu nzozi umuntu yamaze imyaka ibihumbi yifuza: gukomeza kubaho. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza, Musk avuga ko bishoboka mu myaka 20 ari imbere.

Ibaze uti “Ese umuntu ashobora gutsinda urupfu ku bwe, akarenga kamere y’ubumuntu bwe? Bibiliya ivuga ko kubaho iteka biri mu biganza bya Yesu Kristo.

Inzozi za Elon Musk zizasohora mu myaka 20

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.