Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, rigashyira imbere ibibazo bishya bigomba gusuzumwa mu myitwarire ya gikristo. Kimwe mu byo abantu batangiye kuganiraho ni ikoreshwa rya robots zagenewe imibonano mpuzabitsina (sex robots).
Imashini zisimbura abantu mu mibonano mpuzabitsina (sex robots) zikomeje kuzana impaka mu myitwarire ya gikristo. Nubwo imyitwarire ya gikristo ishingira ku bushake bw’Imana budahinduka, uko ibihe bihinduka ni ko n’ibibazo biba bigomba gusuzumwa bihinduka.
Abanditsi bamwe bo mu isi ishingiye ku bitekerezo bya muntu bavuga ko sex robots zafasha abantu batabasha kugirana umubano n’abandi. Ariko hari n’abandi bavuga ko zitesha umuntu agaciro, cyane cyane umugore, zikamugira nk’igikoresho cy’inyungu z’abandi.
Ku ruhande rwa gikristo, hari ibibazo bibiri bikomeye bituma sex robots zifatwa nk’ikibazo cy’imyitwarire:
Icya mbere, zitandukanya imibonano mpuzabitsina n’ishyingirwa. Mu myemerere ya gikristo, imibonano mpuzabitsina yagenewe umugabo n’umugore bashyingiranywe, ikaba ishingiye ku rukundo rwo kwitangira undi, si ukwishimisha gusa.
Kugirana umubano na robot bivuze gushaka inyungu z’ishimisha umuntu wenyine, adashaka inshingano zo kwita ku wundi muntu. Ibi bigaragaza kwikunda no kwirengagiza itegeko ry’Imana ryo gukunda mugenzi wawe no gukunda Imana.
Icya kabiri, imibonano mpuzabitsina ya robot ntishobora kuvamo urubyaro. Imana yaremye imibonano mpuzabitsina ifite intego ebyiri: guhuza abantu mu rukundo no gutuma habaho urubyaro. Sex robots zidafite ubushobozi bwo kubyara, zitandukanya ibyo Imana yashyize hamwe: imibonano mpuzabitsina n’ububyaro.
Nubwo hari abavuga ko umuntu wabuze amahirwe yo gushaka ashobora kwiyambaza sex robot kugira ngo adakomeza kuba wenyine, imyemerere ya gikristo ivuga ko umuntu agomba kwiringira Imana, ikamuha ibisubizo binyuze mu bandi bantu, ubusabane, n’icyizere cy’ubuzima bw’iteka.
Ibyatumye ibinyamakuru by’iyobokamana nka Christian Today na Paradise bikora iyi nkuru, ni uko ibipimo n’ubushakashatsi bugaragaza uko abantu bakomeje kwiyongera mu bakoresha imashini zigenewe imibonano mpuzabitsina (sex robots) ndetse bikaba biri kuzana n’ingaruka ku muryango.
Christian Post ivuga ko “Imibonano mpuzabitsina n’imashini ihabanye n’umugambi w’Imana, impuguke mu myitwarire ya Gikristo zikaba zisaba ko izi mashini zicibwa burundu kuko zinasambanya abana, zigahembura ubusambanyi, byongeye zikaba zihabanye n’umugambi w’Imana kuko ishyigikiye gusa guhuza imibiri hagati y’umugabo n’umugore.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1,729, 15.5% by’abitabiriye bavuze ko bamaze gukorana imibonano cyangwa ko bafite imashini zigenewe ibyo bikorwa.
Hari kandi abantu benshi bavuze ko babona ko izi mashini zishobora kugabanya ubukana bw’ibyaha bishingiye ku gitsina, ariko abagabo hafi kimwe cya kabiri (51.5%) bavuga ko bishobora no gukomeza gutuma abantu bafata abandi nk’ibikoresho. Abenshi (90%+) bari bazizi byibura mu magambo.
Mu bindi bipimo byavuye mu bushakashatsi butandukanye, hari aho basanze hafi ibice bibiri bya gatatu by’abagabo bashobora kwiyumvamo igitekerezo cyo kugira imibonano na robot mu gihe abarenga kimwe cya kabiri by’abagore batabyumva kimwe (nk’uko ubushakashatsi bwagenzuye uko abagabo n’abagore babibona, bwa sciencedirect)
Mu nganda zikora ibyo bikoresho, ziravuga ko mu mwaka wa 2024 byibuze robots 156 zagurishijwe kuri buri munsi ku isi yose, bigaragaza ko isoko ryayo ritangiye kwaguka, cyane mu bihugu byateye imbere.
45% by’ababajijwe bavuze ko bashobora gutekereza kuyifashisha mu kazi, mu gihe 11% gusa bavuga ko batabikoresha.
Nk’uko Joe Carter abisobanura mu nyandiko ye yo mu 2018 yise “Ibibazo Bikunze Kubazwa: Abakristo n’Ikibazo cy’Imyitwarire Kizanwa n’Imashini Zigenewe Imibonano”, agira ati:
“Nubwo ibikoresho by’abantu byifashishwa mu mibonano (sex dolls) byari bisanzwe bigaragara uri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva nibura mu mpera z’imyaka ya 1960, iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye havuka imashini zisa n’abantu (gynoids) zishobora kugenda, kugaragaza amarangamutima, ndetse no kugirana ibiganiro byoroheje n’abantu.
Ubwenge buhangano (AI) n’iterambere mu bikoresho by’ubumenyi bw’imyubakire y’ibintu bishobora gutuma izi mashini zirushaho kumera nk’abantu no kugura make, bigatuma umubare w’abazigura n’abazishaka wiyongera.”
Ariko kandi, biragaragara ko iki kibazo kitagikwiriye gufatwa nk’icyo mu hazaza gusa. Nk’uko Carter yongeye kubyandika muri iyo nyandiko ye yo mu 2018, yagize ati:
“Imashini zigenewe imibonano zishobora kugaragara nk’ikibazo cyo mu bihe bizaza, ariko imyumvire y’abantu kuri zo iragenda ihinduka cyane ikazigira ibisanzwe.
Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko umugabo umwe muri bane (24%) n’umugore umwe muri icumi (9%) bemera ko bashobora kwemera kugirana imibonano mpuzabitsina n’imashini.
Abagera kuri 32% gusa ni bo bemeza ko kugirana imibonano mpuzabitsina n’imashini mu gihe ku muntu ari mu mubano byafatwa nko guhemuka. Byongeye kandi, hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika (49%) bemeza ko mu myaka 50 iri imbere, kugirana imibonano n’imashini bizaba ari ibisanzwe muri sosiyete.”