Divine Ikubor wavutse ku itariki ya 1 Gicurasi mu mwaka wa 2000, umaze kumenyekana cyane ku izina Rema ry’ubuhanzi arashinjwa gusenga satani.
Uyu musore ukiri muto wo muri Nijeriya akaba umuraperi, umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo zitandukanye, akomeje kuvugwaho ko asenga Satani n’abantu batari bake bo mu bihugu bitandukanye.
Nyuma yo gukora indirimbo yabaye ikirangirire muri Afurika yitwa Calm Down, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 544 ku rubuga rwe rwa YouTube ikaba no mu za mbere zarebwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika.
Ubwo yari ari mu myiteguro yo kujya kuyiririmbira muri Etiyopiya, umunyamakuru waho wari umaze igihe kinini amukoraho igenzura yemeje ko asenga Satani bituma igitaramo gihagarikwa.
Mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka wa 2023 yagombaga kujya gutaramira mu murwa mukuru wa Etiyopiya Addis Ababa. Iki gihe hoteli yari kuraramo ndetse no gutaramiramo yari yamaze gutegurwa.
Nyuma haje gusohoka inkuru y’umunyamakuru w’icyamamare mu gihugu witwa Gift Powers, ivuga ko ntagushidikanya Rema asenga Satani.
Gift Powers yavuze ko yakoze icyo yita ubushakashatsi kuri uyu muhanzi agira ngo amenye ko koko yiyambaza imbaraga za Satani.
Yavuze ko ibihamya ari byinshi, urugero nka shanete Rema yambara iriho urusengero rusa n’ururi gushya.
Ikindi ni uko uyu muhanzi yahoze aririmba mu rusengero, ahimba indirimbo zihimbaza Imana ariko ubu akaba aririmba indirimbo z’isi (secular music) kandi zirimo ibishegu ni ukuvuga indirimbo zamamaza ubusambanyi.
Uyu munyamakurukazi akaba n’umunyamideri Gift Powers wo muri Etiyopiya, avuga ko nta kindi kimenyetso kigaragaza ko Rema asenga Satani kiruta kuba yambara shanete iriho urusengero ruri gushya.
Yatanze urugero rw’indirimbo ya Rema yitwa One Shirt aho igaragaramo abantu bakoze uruziga, bambaye amakanzu atukura, bakikije amabuje ari kwaka.
Avuga ko utarebye neza wakeka ko ari udushya dusanzwe two mu ndirimbo ariko ngo bwari uburyo bwo kuramya Satani. Yabihuje n’uduhanga tw’abantu bapfuye bagaragara muri iyi ndirimbo n’ibindi, yemeza ko ubushakashatsi bwe ibyo bwagezeho ari ukuri kuzuye.
Ibi byatumye ibitaramo Rema yari agiye gukora n’ibyo yari kuzakora bihagarikwa burundu ndetse mu duce tumwe bahagarika kongera gucuranga indirimbo ze.
Indi ndirimbo ye yitwa Soundgasm ntiyavuzweho rumwe n’abemera Imana cyane cyane abakristo kuko bavuga ko ishishikariza abantu ubusambanyi kandi bukaba ari bumwe mu byo Satani yifuza ko abantu bakora.
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko ibyo akora ari ibisanzwe kandi ko atari we wenyine ubikora. Indirimbo z’abahanzi hafi ya bose baririmba ibishegu kandi si ko bose basenga Satani.
Umwihariko Rema afite ni shanete ye iriho urusengero rusa n’ururi gushya yatumye hari abemeza ko ari umukozi wa Satani.
Baravuga bati:“Nta kuntu umuhanzi ukizamuka yakora ibikorwa bikomeye mu isi yose mu gihe gito cyane kitageze no ku myaka 5 atabifashijwemo na Satani asenga.” Gusa baba birengagije ko yabiruhiye.
Rema arashinjwa gusenga satani