× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Irasizwe! Amarangamutima y’abakunzi ba Gospel ku ndirimbo nshya "Imirimo yawe irivugira" ya René na Tracy (VIDEO)

Category: Artists  »  September 2024 »  Nelson Mucyo

Irasizwe! Amarangamutima y'abakunzi ba Gospel ku ndirimbo nshya "Imirimo yawe irivugira" ya René na Tracy (VIDEO)

Nk’uko integuza yabivugaga iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi mu bakunzi biyi couple ya René Patrick na Tracy ni na ko byagenze kuri uyu wa Gatanu "Imirimo yawe (irivugira)" iba itugezeho. Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwa WhatsApp rwe René Patrick yagize ati: "Yamaze gusohoza muryango wacu, mujyeho murebe".

Si ubudasa gusa ahubwo iyi ndirimbo yaje benshi bayinyotewe ukurikije za sitati (status) za WhatsApp za benshi zabigaragazaga. Kuwa Kane mu ijoro bamwe bagiraga bati "Aka gace nkasubiyemo inshuro nyinshi reka ntegereze ’full song’ ejo si cyera"

Igisohoka ejo ku masaha yari yatangajwe abandi bagize bati "Nshuti, iyi ndirimbo irasizwe" Hari n’uwanditse kuri status ye ngo "Muvandimwe, icyo nkukundira ntudutenguha".

Umwe mu bacuranzi b’Ingoma (drums) bakomeye mu Rwanda ku rukuta rwe yagize ati "The wait is over". Umuramyi Frank Rudasingwa ati: "Ba mu bambere kureba iyi ndirimbo yacu imirimo yawe irivugira".

Umuziki w’uyu muramyi n’umufasha we [Rene & Tracy] umaze kugera ku rwego rwiza ndetse ni abantu bagiye babera urugero rwiza n’icyitegererezo ku baramyi benshi.

Nawe wifuza kureba iyi ndirimbo "Imirimo yawe irivugira" ya René Patrick na Tracy nyarukira ku rukuta rwabo rwa Youtube. Urahasana nibindi bihangano byinshi bya René Patrick ndetse ntubyiherane wabisangiza inshuti zawe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.