Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yashyize ubutumwa kuri X (yahoze ari Twitter) buzamura amarangamutima akomeye ku bizera.
Ubutumwa bwiza bwatanzwe na Minisitiri bwahise butangira kuganirwaho cyane mu Gihugu hose. Mu magambo agaragaza ukwemera gukomeye, gushima Imana no guhamagarira urubyiruko kuba abantu b’ukuri, Minisitiri Utumatwishima yongeye kwibutsa ko Imana ari yo soko y’ibikoresho byose abantu bifashisha kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Rubyiruko, Imana ni nziza ibihe byose. Ntitugatuke cyangwa ngo dusuzugure Imana. Tujye tuyishimira kuko yaduhaye ibikoresho bidufasha kuba ba twebwe b’ukuri. Tujye twishimira ko yaduhaye PK utubwiza ukuri kuduhindura burundu (transformational truth).”
Aha, PK ni Perezida Paul Kagame, Minisitiri ashimira kuba intumbero y’ukuri guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ubu butumwa bwakiriwe neza mu buryo butandukanye kandi bwahise butangiza ibiganiro bifite aho bihurira n’imyemerere, imiyoborere n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere.
Uwitwa Iradukuunda Jean D’Amour ni umwe mu babanje gusubiza yibutsa ko agaciro k’isengesho mu buzima bwa buri munsi katakwirengagizwa, ahubwo ko kagomba gushyigikirwa. Mu magambo ye yagaragaje ko leta yagombye gukorana bya hafi n’abayobozi b’amadini mu gutanga inyigisho zuzuye, zubaka umubiri n’umwuka w’Umunyarwanda.
Mu bitekerezo bindi, hari abagarutse ku kuba insengero zarafunzwe, zimwe zitari zubahirije ibisabwa, ko ariko bitaba impamvu yo kudasenga. Bagaragaje ko: Kwigisha no kuyobora bikwiriye gukorwa n’ababifitiye ubumenyi, kandi ko “Nta Mana nta buzima,” bemeza ko ari ukuri kutavuguruzwa.
Abandi batanze ibitekerezo nk’uwitwa Earth Nature, bibanze ku bwisanzure bw’iyobokamana. Yavuze ko imyemerere ari iy’umuntu ku giti cye kandi ko ari “ndakorwaho,” ariko ko ibyo byagaragaye ko bidakwiriye mu madini amwe na’mwe yatumye insengero zifungwa bikwiriye gukosorwa hatabayeho kubuza abantu gusenga mu gihe babyifuje.
Hari n’abandi basubije bagerageza gusobanura neza ubutumwa bwa Minisitiri. Umwe witwa Ye yavuze ko hari abari batangiye kumwitiranya n’abavuga ko “Leta ari Imana,” ariko ko ubutumwa bwe bwari busesuye kandi bwerekana ko yubaha Imana, kandi ko abifatanya no gushimira umubyeyi wahawe Igihugu, Perezida Kagame.
Ubu butumwa bwatumye abantu benshi bagaragaza ibitekerezo byabo bamushyigikira.
Ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima bwazamuye amarangamutima akomeye ku bizera, kuko bugaragaza uko yubaha Imana