× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ihe umugisha Israel Mbonyi kuko ibyo ari gukora ari isomo rikomeye ku bandi

Category: Artists  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imana ihe umugisha Israel Mbonyi kuko ibyo ari gukora ari isomo rikomeye ku bandi

Mu minsi mike ishize, umuhanzi w’icyitegererezo mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Israel Mbonyi, yongeye kugaragaza urugero rwo hejuru rwo gushyigikira bagenzi be mu murimo w’ivugabutumwa.

Nyuma yo kwitabira igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo ku wa 29 Ugushyingo 2025, akitabira n’icya Alarm Ministries ku wa 30 Ugushyingo 2025, yongeye no kwifashisha urubuga rwe rwa X (yahoze ari Twitter) kugira ngo yamamaze igitaramo gikomeye cya Alexis Dusabe kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025.

Ibi bikorwa byose byerekana umutima w’ubuvandimwe, gushyigikirana no kubaka umurimo w’Imana mu buryo butari bumenyerewe Mbonyi yifitemo. Mu butumwa yanyujije kuri X, Israel Mbonyi yagize ati: “14.12.2025 hamwe na Alex, Ntizabure.”

Byose byabanjirijwe n’uko abahanzi benshi bitabiriye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo nyuma yo gusangirira ku meza, ibintu byahuriranye n’ubutumwa Nick ubwe yigeze gutanga abasaba gukomeza urwego rwo gushyigikirana nk’abakorera Imana.

Ibi bikomeje kugagaragara nk’umwuka mushya mu muziki wa Gospel mu Rwanda, umwuka w’ubuvandimwe, ubumwe n’ishyaka ryo kuzamurana kurusha guhangana.

Igitaramo cya Alexis Dusabe cyiswe “Umuyoboro 25 Years Concert”, kizabera muri KCEV – Camp Kigali, kigamije kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi yagihaye imbaraga akoresheje ijwi rye rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite ubwamamare bukomeye mu Rwanda no mu karere.

Amatike y’iki gitaramo ari kugurishwa ku rubuga www.umuyoboro.com, ndetse hari na poromosiyo idasanzwe ya 10% kuri Airtel Money. Alexis azafatanya n’abahanzi barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez wo mu Burundi.

Ubutumwa bwa Mbonyi bwahise butuma igitaramo kirushaho kumenyekana, bituma abakunzi ba Alexis n’ivugabutumwa ryamuranze mu myaka 25 barushaho kucyitegura.

Nubwo Mbonyi ubwe ari mu myiteguro y’igitaramo cye gikomeye Icyambu Live Concert 4, kizabera muri BK Arena, ntiyigeze yirengagiza gushyigikira abandi. Igitaramo cye cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana mu rwego rwo hejuru binyuze mu ndirimbo ze zituje, iz’ihuta n’izimeze nk’amasengesho.

Ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati: “Bantu bange, nta gukomeza gutegereza. Icyambu 4 cyaje.” Ibi byerekana ko n’ubwo afite ibikorwa byinshi, atibagirwa ko umurimo w’Imana ari mugari kandi ko akwiriye kugirana ubumwe n’ubufatanye na bagenzi be bawuhuriyemo.

Ibyo Israel Mbonyi ari gukora ni byinshi birenze kuririmba. Ni isomo rikomeye ryo gukunda bagenzi be, kubashyigikira no kuzamura urwego rw’umuziki wa Gospel mu buryo bwagutse.

Abahanzi benshi bakizamuka cyangwa abamaze igihe mu murimo bashobora kumwigiraho ibintu bitatu by’ingenzi: Gushyigikirana mu buryo bugaragara; Kurengera umurimo w’Imana kurusha inyungu bwite; Ubumwe bw’abaramyi burya buba urufunguzo rwo kubaka umurimo uhamye kandi utanga umusaruro ku rugero rwo hejuru.

Umwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel ariko utashatse ko tuvuga amazina ye, yavuze ko ibyo Mbonyi ari gukora ari isomo rikomeye ku bandi.” Yagize ati: “Imana ikwiriye guha umugisha Israel Mbonyi kuko ibyo ari gukora ari isomo ku bandi".

Igitaramo cya Alex gishyigikiwe na Israel Mbonyi wagitumiyemo abakunzi be yifashishije imbuga nkoranyambaga ze

Icyambu Live Concert kigiye kuba ku nshuro ya 4. Israel Mbonyi uhugiye mu myiteguro ashyigikiye abandi bafite ibitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.