× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sharon na Chryso: Urukundo rwubakiye ku muziki no gusenga rumaze imyaka 10 rukura bucece

Category: Love  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sharon na Chryso: Urukundo rwubakiye ku muziki no gusenga rumaze imyaka 10 rukura bucece

Sharon Gatete na Chryso Ndasingwa, abahanzi b’indirimbo zo kuramya Imana, batangaje ko urukundo rwabo rutaje mu kanya gato, ahubwo ko ari inzira y’imyaka 10.

Byose byatangiye mu rusengero…

Mu mwaka wa 2015, Chrys yaje gusengera aho Sharon yari asanzwe asengera nyuma y’uko urusengero rwabo ruhagaritswe, ntibibe bikemewe ko bakomeza gukodesha aho rwakoreraga. Icyo gihe, Chryso n’itorero rye basabye kujya bakoresha urusengero rwo kwa ba Sharon ku mugoroba, mu gihe itorero rya Sharon ryahakoreraga mu gitondo. Urusengero rumwe, amatorero abiri – ni ho bo batangiye kumenyana!

“Iyo twazaga gusenga, numvaga akajwi karenga, nkumva najya kureba,” ni ko Chryso yavuze, yibuka uburyo yumvaga ijwi rya Sharon aririmba akumva akeneye kumwegera.

Ijwi ryatangiye gukurura umutima

Muri icyo gihe, Chryso yari umucuranzi wa gitari, agakunda gutuza cyane ndetse ngo yatinyaga kuririmbira abantu benshi mu mizo ya mbere. Yakijijwe mu 2012, ariko icyo gihe yatinyaga kuvugira mu ruhame. Bahuriraga ku rusengero, bamwe basohotse, abandi baje ngo bategereze ko isaha yabo igera, ariko ntibavuganaga, uretse kuba bari gusuhuzanya “hi”.

Sharon yanasobanuye ko “Abapasiteri babo bari inshuti,” yongeraho ati “Twamenyanye tutavugana, turebana gusa.”

Kuva ku butumwa bwo kuri WhatsApp kugera ku rukundo

Hashize igihe, Sharon yatangiye kuvugisha Chryso, amubwira ko aririmba, amusaba kumufasha kuzamura imbuga nkoranyambaga. Icyo gihe, Chryso yari amaze gukora indirimbo nka “Ni Nziza” na “Wahozeho”.

Barahuraga, bagasuhuzanya nk’inshuti zisanzwe, gusa byageze aho Chryso amusaba kumusura aho yabanaga n’abandi basore, bakaganira bari kumwe, Sharon agira impamvu z’umuryango, bituma yica gahunda mu minota 30 gusa yaburaga ku gihe bari bahanye. Chryso avuga ko byamubabaje, akabifata nko gusuzugurwa n’uwo mukobwa yitaga “akayobe (inzobe)”.

“Twari tuziranye bisanzwe. Gukundana byaje nyuma, hashize imyaka 9 tuziranye.” Byasobanuwe na Chryso, unavuga ko Sharon yigeze no kumutumira kuririmba muri graduation ya se.

BK Arena ntiyamubonye, ariko umutima wari waramaze gutangira gutera amutekereza
Ku wa 5 Gicurasi 2024, Chryso yari afite igitaramo gikomeye – Wahozeho Album Launch – muri BK Arena. Nubwo Sharon yari muri Kenya, Chryso yamutumiyemo, ngo aze kumushyigikira. Ntiyabashije kuhagera, ariko iyo ntambwe ya Chryso ni yo yakomeje gutegura urukundo rwabo.

Nyakanga 2024: Umutima w’urukundo warigaragaje

Bari inshuti zisanzwe, ariko muri Nyakanga 2024, bafata umwanzuro wo kuganira mu buryo bwimbitse. Baretse ibiganiro byo “gukundana bisanzwe,” batangira urukundo rufite intego.

Indirimbo, imbuga, n’intego nyazo

Sharon amaze gusohora album nshya, Chryso yagaragaje ko yumvaga atishimiye uburyo Sharon akora challenges za TikTok z’abahanzi batari n’Abanyarwanda, aho gushyira imbere izo yakoze ku giti cye. Aha Chryos yamwigaragarije nk’umuntu ushaka kumuyobora mu murongo muzima, ibyo Sharon avuga ko byamwitereye ubwoba kuko yavuganaga ubutware.

Sharon na Chryso ni urugero rw’uko urukundo rushobora gukura buhoro buhoro, rukagenda rukomera binyuze mu mibanire yihariye, guhurira mu murimo w’Imana, no kuba inyangamugayo. Imyaka icumi yo kurebana gusa, yaje kubyara urugendo rushya rw’imitima ibiri yahuye kugira ngo yubake urugo, ihinduke umwe ikorere umurimo hamwe.

Bamaze imyaka 10 baziranye, ariko bamaze umwaka 1 bakundana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.