Nyuma y’uko benshi bari bategereje ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella, bwashyize burataha aho bamaze gusezerana imbere y’Imana.
Mugisha Benjamin (The Ben) na Miss Uwicyeza Pamella, basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 mu muhango wabereye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali mu rusengero rwitwa Eglise Vivante ruherereye ku musozi wa Rebero.
The Ben wari ugaragiwe n’abarimo Andy Bumuntu, Gaju Anitha, Igor Mabano na Christopher, yahisemo inshuti ye yo mu bwana Tom Close ngo amubere ’Parrain’. The Ben na Pamella basezeranyijwe na Bishop Gataha Straton wo muri Eglise Vivante.
Isezerano rikomeye The Ben yagiranye na Miss Pamella
The Ben yagize ati: "Njyewe Mugisha Ben nguhaye umubiri wanjye, nzakubahisha umubiri wanjye, nguhaye ibyanjye byose kandi nzakubahisha umubiri wanjye, kandi nzagukunda, nzakubaha, nzakubahisha, nzagushyigikira;
Nzakugisha inama, nzagusengera, nzabana nawe mu bikomeye no mu byoroshye, kugeza urupfu rudutandukanyije cyangwa Yesu aje kutujyana. Mbivuze mu izina rya Data n’iry’Umwana, n’Irya Mwuka Eera Amena!".
Rukundo rwanjye, kuva uyu munsi niyemeje kukuguma iruhande yaba mu rukundo, mu munezero ndetse no mu mbogamizi. Ndagusezeranya kuguha agaciro no kugukundwakaza ndetse no kugushyigikira. Nkusezeranyije kukubera ibyiringiro kandi nkanakubera umwunganizi ukomeye.
N’umutima wanjye wose, nzagufata nk’umugore wanjye, umwunganizi wanjye ndetse n’inshuti yanjye magara. Nejejwe cyane n’ahahise hawe, uyu munsi ndetse by’umwihariko nshishikajwe cyane n’ahazaza. Ndagukunda cyane birenze uko amagambo yabisobanura, ikindi kandi nishimiye cyane kuzamarana nawe ubuzima bwanjye bwose".
Miss Pamella yagize ati: "Nshuti yanjye nziza, uri ijambo ’Urabeho’ ringora kuryakira ndetse ukaba n’ijambo ’Muraho’ rinshimisha kuryumva, iyo ndi kumwe nawe mba numva nta handi hantu nkeneye kujya, ntewe ishema no kuba mpagaze hano nk’umugore wawe. Sinzigera nkuva iruhande, nk’uko tugiye gutangirana ubuzima bushya.
Nizeye ko nzagushimisha birushijeho nk’uko nawe uzabigenza, ndagukunda birenze uko wigeze ubimenya. Imbogamizi zose nanyuzemo warahambereye ukamfasha kuzitambukamo ubuzima bugakomeza. Buri gihe untera imbaraga zituma mpora merewe neza, nzaguhora iruhande ubuzima bwose".
The Ben ukora umuziki usanzwe ariko azwi no mu ndirimbo ya Gospel yitwa "Thank You" yakoranye na Tom Close, ari mu mashimwe yo kurushinga kandi mu birori biryoheye ijisho nk’uko yamye abisengera.
Uyu muhanzi ukunze gushyira imbere indangagaciro za Gikristo, aherutse gutangaza ko yiyemeje gukora amasengesho y’iminsi irindwi, acishamo no kwiyiriza ubusa, kugira ubukwe bwe buzagende neza. Mu gusaba no gukwa, yategetse ko nta nzoga zihagera.
Mugisha Benjamin ariwe The Ben wakuriye muri Zion Temple, yahishuye impamvu yanzuye gusengera ubukwe bwe na Pamella. Aragira ati: “Iyi isi rero irimo ibintu bisenya cyane, njye natangiye kwiyiriza, ndi mu masengesho yo gusengera ubukwe bwanjye.”
The Ben yavuze ko yari azi ko azashakana n’umugore utazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu myidagaduro, ariko kubera ko abantu bapanga n’Imana igapanga, kandi ibyo ipanga bikaba bitangaje.
The Ben witegura gushyira hanze indirimbo ya Gospel, yisanze yakunze Miss Pamela, umukobwa mwiza utagira icyasha, wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda. Ati:“ Pamela afite ukuntu akunditse, kuko yarankuruye ndatwarwa wese.”
Avuga ku mubano we n’Imana ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss Fm, yaragize ati “Mama ni umuntu usenga cyane. Hari igihe cya Afurika Haguruka yaberaga kwa Gitwaza. Numvise mfite ishyaka njya gusenga [...] Nari mfite iyerekwa. Njya nkumbura iriya minsi. Nari umwana ariko narose ndi kumwe na Yesu, arantwara.”
The Ben uvuga ko igihe kimwe azakorera Imana ashobora kuza burundu muri Gospel] yakomeje agira ati: “Numvaga meze neza. Ikindi gihe ni mu 2004, Mama yararwaye cyane ku buryo byasaga nk’aho byarangiye. Njye namusigaragaho tugasimburana. Numvaga atari bukire mbona Imana irabikoze”.
The Ben na Pamella basezeranye imbere y’Imana