× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Trump yagurishije ikibumbano cya Yesu ku mafaranga arenga miliyari 3 Frw

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Trump yagurishije ikibumbano cya Yesu ku mafaranga arenga miliyari 3 Frw

Mu birori bya Noheli n’Ubunani biheruka byabereye i Mar-a-Lago, PALM BEACH, Florida, Trump yagurishije ikibumbano cya Yesu ku mafaranga arenga miliyari 3 Frw.

Mu birori byo kwizihiza umwaka mushya byabereye mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago ku wa 31 Ukuboza 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yagurishije mu cyamunara ikibumbano cya Yesu Kristo ku madolari ya Amerika miliyoni 2.75, angana n’asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kibumbano cyakozwe mu minota 10 gusa n’umuhanzikazi uzwi nka Christian worship painter, Vanessa Horabuena, uzwi cyane mu gushushanya mu buryo bwihuse (speed painting) mu gisata cyo kuramya Imana.

Amafaranga yose yakusanyijwe muri iyo cyamunara azafasha ibikorwa by’ubugiraneza birimo ibitaro by’abana bya St. Jude’s Children’s Hospital hamwe n’ibiro bya sheriff byo muri ako gace.

Uyu muhanzikazi Vanessa Horabuena asanzwe azwi cyane mu bihangano byibanda ku kwizera kwa gikristo.

Yigeze no gusura White House aho yagejeje kuri Trump ikibumbano cyiswe Prayers for our President, cyerekana Trump ari mu isengesho imbere y’umusaraba uri ku musozi, asobanura ko cyari kigamije kumwereka aho ashobora guhora ahungira ashaka ijambo ry’Imana n’ubwenge buva mu Ijuru.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umwaka mushya byabereye mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago ku wa 31 Ukuboza 2025, i Palm Beach muri Leta ya Florida.

Vanessa Horabuena, yari ahagaze iruhande rwe imbere y’ikibumbano cya Yesu yakoze, cyagurishijwe mu cyamunara ku madolari miliyoni 2.75 agamije gufasha mu bikorwa by’ubugiraneza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.