× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muhanga: Umusaza n’umusore we basezeraniye rimwe imbere y’Imana n’imbere y’amategeko-PHOTOS

Category: Leaders  »  October 2023 »  Our Reporter

Muhanga: Umusaza n'umusore we basezeraniye rimwe imbere y'Imana n'imbere y'amategeko-PHOTOS

Umusaza witwa Gakwavu Damien n’umuhungu we, Ngirimana Ferdinand bo mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Masangano mu Murenge wa Nyabinoni, basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’imbere y’Imana n’abagore babo, nyuma y’imyaka igera kuri 20 baba n’abo bashakanye.

Gakwavu w’imyaka 65 avuga ko umugore we w’isezerano yitabye Imana, akishumbusha undi bamaranye imyaka 18, bakaba ari bwo bahisemo gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Gakwavu avuga ko mu byatumye adahita yemera gusezerana n’umugorewe we wa kabiri mu buryo bwemewe n’amategeko, yari akimwigaho ngo arebe niba ari inyangamugayo, ariko akaba amaze kumwizera.

Agira ati “Nari nkiga ku mugore ngo ndebe uko yitwara niba adasahura umuryango, ariko maze kumwizera da ! Iyo mbona ibintu bikendera nari kumwikiza ngashaka undi”.

Uwimana Liberatha washakanye na Gakwavu, avuga ko bitari byoroshye kubaho mu buzima bwo kugenzurwa kuri buri kimwe, kuko mu rugo harangwagwa urwikekwe, ariko ashimira abayobozi begereye imiryango nk’uwabo bakabereka ibyiza byo guhsyingirwa, byemewe n’amategeko umugobo we akava ku izima.

Agira ati “Nakomeje kwihanganira kubaho muri ubwo buzima, nkumva nta cyizere cyo gukomeza umuryango, ariko ubu ndishimira ko mvuye mu buraya nkaba mbaye umugore wemewe n’amategeko”.

Umuhungu wa Gakwavu witwa Ngirimana Ferdinand, we avuga ko yari amaze imyaka 20 ashatse, akumva gushyingiranwa n’umugore mu buryo bwemwe n’amategeko, byatuma azajya amusuzugura ntazongere kugira ijambo.

Ngirimana avuga ko yaje gutandukana n’umugore we akishakira undi bakimukira mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze kubyarana kabiri bagatandukana akagaruka ku mugore we wa mbere, ari na we basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Agira ati “Nahoraga nshwana n’uyu mugore bigeze aho arahukana sinirirwa njya kumucyura ahubwo nshaka undi, ariko we arananira kurenza uyu, mpitamo kumusiga ngaruka kubana n’uyu, dushyira imbaraga hamwe twemeranya kongera kubana”.

Umugore wa Ngirimana avuga ko yishimiye kuba noneho abaye umugore wemewe n’amategeko kuko yumvaga afite agahinda ku mutima, kuko yakekaga ko n’ubundi umugabo we azamuta akigendera.

Agira ati “Ndishimye kubera gahunda yo gusezeranya yaje bakatwigisha umugabo akemera ko noneho nanjye nakwemerwa n’amategeko. Nahoraga nkeka ko azanta akongera akagenda ariko noneho mpaye Imana icyubahiro, kuko tugiye no kwambikana impeta kwa padiri ndishimye cyane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Umudugudu wa Cyanika mu Kagari ka Masangano mu Murenge wa Nyabinoni, wari usanzwe ari uw’ibibazo birimo ubuharike, gucana inyuma n’amakimbirane mu miryango.

Avuga ko Umudugudu wa Cyanika watoranyijwe ngo ukorerwemo amarushanwa yo kuba umudugudu uzira ibyo byaha, kugira ngo ube intangarugero mu Ntara y’Amajyepfo, utarangwamo ubukene, kurwanya amakimbirane, by’umwihariko kugira imiryango ibanye mu buryo bwemewe, n’amategeko, kurwanya imirire mibi n’igingwira no kuba intangarugero.

Agira ati “Bumwe mu buryo bwo guca ubwo buharike no kubana mu buryo butemewe n’amategeko, ni ugukumira ko hagira izindi ngo zivuka zidasezeranye tuzajya dukurikirana mu Midugudu yose, imiryango tubona ishobora kuvuka mu buryo butemewe isezerane, tunarushaho gusezeranya isanzwe ibana kugira ngo dukumire ingaruka zikomoka ku kubana bitemewe”.

Imiryango 14 ni yo yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko mu Mudugudu wa Cyanika, ikaba yahawe impano zitandukanye zirimo n’ibiryamirwa, mu rwego rwo kuyifasha kugira ubuzima bwiza.

Umusore na se bakoze agashya ko gukora ubukwe ku munsi umwe

Src: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.