Goshen Choir ni umutwe w’abaririmbyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR Sgeem. Kuri ubu bongeye gutanga akanyamuneza mu maso y’abakunzi ba Gospel binyuze mu ndirimbo "Hari umusozi".
Hari umusozi ni imwe mu ndirimbo nshya kandi nziza ikaba yasohotse mu mpera z’icyumweru, tariki 15/12/2025.
Imvano y’indirimbo"Hari umusozi".
Mu kiganiro na Paradise, Rwamurinda Muhire Adolphe umuyobozi mushya wa Goshen Choir yavuze ko iyi ari imwe mu ndirimbo zigize umushinga wabo mugari wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’umwami Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Goshen Choir ikomeje umurimo wo kwamamaza izina rya Yesu
Avuga ku mvano y’iyi ndirimbo ndetse n’ubutumwa buyikubiyemo,yagize ati: "Iyi ndirimbo "Hari Umusozi" dushyize hanze vuba ni Igitekerezo cyavuye mu mutima w’umu Christo, nk’uko bisanzwe Goshen Choir tugira abantu basaga 30 bagize Commision tekinike bashinzwe gutegurira mass choir no kunononsora indirimbo ngo zitangwe zimeze neza, rero ino ndirimbo yavuye mu gitekerezo cy’umuntu Imana yanyuzemo iza kunozwa n’iyi commission."
Avuga ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: "Ubutumwa twashakaga gutanga muri ino ndirimbo "Hari Umusozi" twari tugamije kwibutsa abantu inkuru y’umusaraba n’urukundo Yesu yadukunze akemera kubabazwa ku bwacu cyane ko yanahimbwe mu minsi ya Pantecote."
Muri iyi ndirimbo, Goshen Choir bagira bati: "Hari umusozi mubi wari umubabaro abanyabyaha bose niho bicirwaga kugeza umunsi Kristo yawugeragaho uhinduka umusozi mwiza."
Intego z’abayobozi bashya ba Goshen Choir.
Kimwe n’izindi korali zo mu itorero rya ADEPR, Goshen Choir kuri ubu ifite Ubuyobozi bushya bwatowe hagendewe kuri sitati nshya y’itorero aho kuri ubu Rwamurinda Muhire Adolphe ari we Muyobozi mukuru watorewe kuyobora uyu mutwe w’abaririmbyi mu gihe cy’imyaka ibiri.
Avuga ku ntego za korali yagize ati: "Intego y’ubuyobozi bushya ni ugukora cyane no gukora ikintu cyose cyakururira abantu muri Christo nk’uko abasoje manda yabo babikoraga. "
Umusaruro wavuye mu giterane cyiswe "Imana iritamuruye"
Muri Matayo 28:19 hagira hati: "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera".
Goshen Choir ikomeje gukora neza umurimo Imana yayihamagariye wo guhindura abantu abigishwa ba Kristo binyuze mu biterane .
Tariki ya 30 Ugushyingo 2025, yakoze igiterane cy’amateka cyiswe "Imana iraturwaniriye live Concert" cyabereye mu rusengero rwa ADEPR Sgeem.
Iki giterane cyari gifite Intego yo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza nk’uko yabihamagariwe binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hakaba haranabereyemo igikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo zanditse amateka zigakundwa cyane.
Ku byerekeranye n’umusaruro wavuye muri icyo giterane, Eric Musangwa ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Goshen Choir yagize ati: "Twabonye abantu benshi bitaba Yesu bakamwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo. Undi musaruro muratangira kuwubona mu minsi yigiye imbere."
Twahitamo kwitwa Bene Asaph
Eric Musangwa ubwo yabazwaga amahitamo ya Goshen Choir hagati yo kwitwa Bene Kora cyangwa kwitwa Bene Asaph (aba bose babarirwa mu banditsi ba zaburi). Mu gusubiza, yagize ati ’twahitamo kwitwa Bene Asafu kuko nabo ni nkatwe ni umutwe w’abaririmbyi’. "Twe turi abavugabutumwa binyuze mu ndirimbo kandi Bene Asafu nabo ni ko babikoraga".
Bateguje album igizwe n’indirimbo 12
Imihigo irakomeye kandi irakomeje muri Goshen Choir aho umuyobozi w’uyu mutwe w’abaririmbyi yavuze ko nyuma y’indirimbo bafitiye agaseke abakunzi babo bakaba bateganya kubagezabo Album nshya y’indirimbo (12).
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "HARI UMUSOZI" YA GOSHEN CHOIR