× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

UK: Umukangurambaga w’abafite ubumuga akomeje kurwanya itegeko rishyigikira gukuramo inda

Category: Health  »  May 2023 »  KEFA Jacques

UK: Umukangurambaga w'abafite ubumuga akomeje kurwanya itegeko rishyigikira gukuramo inda

Umugore urwaye ’Down syndrome’ yatanze ikirego cye cyihariye ku mategeko yo gukuramo inda mu Bwongereza mu rukiko rw’uburenganzira bwa muntu.

Mu mategeko y’u Bwongereza, abagore barwaye Down syndrome cyangwa ubundi bumuga bashobora gukuramo inda mu buryo bwemewe. Igihe gisanzwe cyo gukuramo inda ni ibyumweru 24.

Heidi Crowter ufite Down syndrome, yajyanye Guverinoma y’u Bwongereza mu rukiko kubera ingingo ishyigikira gukuramo inda ariko atsindwa mu Rukiko Rukuru n’Urukiko rw’Ubujurire.

Arasaba uruhushya rwo kujuririra ECHR nyuma yuko Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rwanze kuburanisha urubanza rwe. Avuga ku cyemezo yafashe cyo gukomeza urugamba rwe mu by’amategeko, yavuze ko iryo tegeko "ritandukanya abana bafite ubumuga" kandi ko "ridakwiye".

Ati: "Njya mu rubanza rwanjye kugeza mu rukiko rw’uburayi rw’uburenganzira bwa muntu i Strasbourg kuko nasanze ibi ari ivangura ryeruye ku ababana n’ubumuga bafatwa ukundi."
Yakomeje agira ati: "Iri tegeko ryohereza ubutumwa ku bantu nkanjye bafite Down syndrome ko tudafite agaciro kurusha abandi. Ibi ntabwo ari ukuri kandi ntabwo ari byiza."

Yongeyeho ati: "Mfite ubuzima bwiza. Ndashaka ko umwana wese urwaye Down syndrome agira amahirwe amwe yo kubaho no kwishimira ubuzima bwe nkabandi, ndizera ko tuzatsinda. Abantu ntibakagombye gufatwa ukundi kubera ubumuga bwabo, ni ivangura rwose."

Imibare ya leta yerekana ko mu 2021 habayeho gukuramo inda kukigero cya 3.370 kunda zabana bakekwaho ubumuga, byiyongereyeho 9% mu mwaka ushize. Muri bo, 859 ni iy’abana barwaye Down syndrome.

Umubare w’abakuramo inda nyuma y’ibyumweru 24 nkuko itegeko ribyemera wiyongereyeho 20% ugera kuri 274 mu 2021,ni iy’abana barwaye Down syndrome.

Muri 2017, Komite y’umuryango w’abibumbye hamwe ishinzwe uburenganzira bw’abafite ubumuga yasabye ko leta y’u Bwongereza yahindura amategeko yo gukuramo inda kugira ngo ivangura rishingiye ku bumuga rigabanuke. Guverinoma ntiyagize icyo ikora kuri iki cyifuzo.

Lynn Murray, umukobwa we ufite Down syndrome, yagize ati: "Mu kuvuga ko ubumuga ari impamvu yo guhagarika, ingingo ya 1 y’itegeko ryo gukuramo inda, iteza imbere ubusumbane kandi ikomeza imyumvire mibiyivangura. Iri tegeko ryohereza ubutumwa buvuga ko ababana n’ubumuga badakwiriye ubuzima ndetse no kurindwa kurusha abandi.

"Ibiteganijwe mu itegeko ryo gukuramo inda biva mu mitekerereze isankaho ivugako ari byiza ko ababana n’ubumuga bataba mu muryango wacu. Turi mu muryango uhuza abantu benshi kandi utera imbere cyane ubu, aho twizihiza ubudasa, kandi muri byose. amategeko yacu agomba kubigaragaza." Itsinda ryunganira abakristu CARE ryavuze ko ikibazo cya Crowter "ari ngombwa".

Umuyobozi mukuru wa CARE, Ross Hendry, yagize ati: "Kuba amategeko y’Ubwongereza yemerera gukuramo inda kugeza umwana avutse mu manza z’ubumuga birahungabanya umutekano warubanda.

Ese twakwemera amategeko agenga gukuramo inda bitewe n’amoko yabantu bitwe nuko abyumva, cyangwa ese twashyigira kuzikuramo bitewe n’ igitsina? Ubu buryo bwohereza ubutumwa bwumvikanisha ko abamugaye babaho bifite agaciro gake.

"Birababaje kubona abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga batazumva urubanza rukomeye rwa Heidi, ariko turashimira icyemezo cya Heidi cyo gukomeza urugamba rwe mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Icyemezo kimushyigikira cyagira ingaruka nziza mu Burayi - atari ku bamugaye gusa ahubwo no muri rusange. Ahubwo no muri societe muburyo twubaha buri muntu kimwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.