× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

UR Huye: Merry Melody Family yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Victorious Melody, Send Us God na The Guardians

Category: Choirs  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

UR Huye: Merry Melody Family yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Victorious Melody, Send Us God na The Guardians

Korali Merry Melody Family ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, rigizwe n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye, igeze kure imyiteguro y’igitaramo izamurikiramo alubumu y’indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho.

Ni igitaramo cyiswe ‘Sinzahwema Concert’ giteganyijwe kubera ku rusengero rw’Abandivantisiti rwa Kigali Bilingual, ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kizaba ku itariki ya 18 Ugushyingo 2023 saa munani z’amanywa, kimurikirwemo alubumu ya 10 n’iya 11 ziri mu buryo bw’amajwi ndetse, n’iya gatanu itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho (DVD).

Mukunzi Schadrack ushinzwe kumenyekanisha Merry Melody, yabwiye Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko nka Korali yashinzwe mu 1995, ikorera ubutumwa bwayo mu banyeshuri ba Kaminuza yazanye iki gitaramo i Kigali, mu rwego rwo kwagurira ubutumwa n’ahatari mu muryango mugari wa Kaminuza bigamo.

Nanone kandi avuga ko nka korali ifite indirimbo zirenga 100, bagamije gusabana n’abandi bagize uruhare muri uwo muririmo mu bihe bitandukanye, ariko amasomo yarangira bakaza i Kigali.

Yakomeje agira ati “Ntabwo tuzishyuza kuko ibi tubikorera gukwirakwiza ubutumwa hose. Si uko no mu kwishyuza butakwira hose, ariko tuba twabigize ubuntu kugira ngo abantu bose baze kwitabira, na wa wundi udafite amafaranga abashe gutahana ubutumwa bwiza”.

Yongeyeho ko izo alubumu zizamurikwa uko ari eshatu bazihaye amazina ashingiye ku ndirimbo ziriho, iya 10 ikaba yitwa ‘Muri Kumwe’, iya 11 yo ikitwa ‘Ishuri’ na ho DVD ya gatanu ikaba yitwa ‘Morodekayi’.

Mu yandi makorali azayifasha muri iki gitaramo harimo Victorious Melody na Send Us God. Zimwe mu ndirimbo za korali Merry Melody Family zakunzwe cyane harimo Ishuri ry’Imana, Mutima, Inshuti, Imana Ni Urukundo n’izindi zinyuranye.

Merry Melody Family igiye gukora igitaramo gikomeye

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ISHURI RY’IMANA" YA MERRY MELODY FAMILY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.