× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"URI YO": Indirimbo nshya ya Alicia na Germaine igiye guhamya ibyo Umwuka Wera ukorera abizera

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

"URI YO": Indirimbo nshya ya Alicia na Germaine igiye guhamya ibyo Umwuka Wera ukorera abizera

Rubavu — Itsinda ry’abaririmbyikazi Alicia na Germaine rikomeje kwagura umurimo w’Imana binyuze mu bihangano bifite ubuziranenge n’ubutumwa bukomeye.

Mbere y’uko basohora indirimbo yabo nshya yitwa “Uri Yo”, Paradise yagiranye ikiganiro cyihariye na Alicia, umwe mu bagize iri tsinda, atangaza byinshi ku bijyanye n’iyi ndirimbo iri mu nzira isohoka.

Amashusho yafatiwe i Rubavu

Alicia yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo “Uri Yo” yafatiwe mu Karere ka Rubavu, ahantu hasanzwe hafite umwimerere n’ubwiza karemano, bikaba byarafashije mu gutanga ishusho nziza y’amashusho azatuma abantu barushaho gutekereza ku butumwa buri mu ndirimbo.

Ubutumwa nyamukuru: Umwuka Wera ni inshuti ikomeye

Alicia yagaragaje ko “Uri Yo” irimo ubutumwa bwimbitse kandi bushimangira umurimo ukomeye Yesu yakoze. Yagize ati: “Yesu ajya kujya mu ijuru yavuze ko atadusize twenyine, ahubwo ko azatwoherereza Umufasha, ari we Mwuka Wera. Uwo Mwuka ni wo udufasha buri munsi.”

Iyi ndirimbo igaragaza Umwuka Wera nk’inshuti ya buri munsi, itanga ihumure, inama, n’imbaraga ku Bakristo b’iki gihe.

Itandukaniro n’ibihangano byabo bya mbere

Nubwo Alicia na Germaine basanzwe bazwi mu ndirimbo zifite ubutumwa bwo guhumuriza no gushimangira ukwizera, “Uri Yo” izanye ikintu gishya. Alicia yabihamirije Paradise agira ati: “Ifite ubutumwa bushya butandukanye n’izindi twari dusanzwe dukora.”

Ibyo bayitezeho: Ubutumwa bugenewe buri wese

Mu bijyanye n’icyizere bafite kuri iyi ndirimbo, Alicia yemeza ko intego atari ukwishimirwa gusa, ahubwo ko ari ugushyira mu bikorwa umugambi w’Imana.

“Expectations duhora dufite (ibyo duhora twiteze) ni uko ibyo Imana yagambiriye ari byo biba. Gusa tuzi ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bugenewe abantu bose. Bikunze, ikumvwa cyane, byatubera umugisha.”

ABA Music, Alicia na Germaine, igisobanuro cy’ubufatanye burambye

Indirimbo “Uri Yo” yakozwe na ABA Music, inzu itunganya umuziki imaze kumenyekana mu bikorwa bya Gospel, kandi ikaba ari yo yafashije Alicia na Germaine mu ndirimbo zabanje (Rugaba, Urufatiro, Ihumure na Wa Mugabo). Ni inzu izwiho kugira abakozi b’inzobere mu gutunganya amajwi, ibigira uruhare urufatika mu iterambere ry’akazi kabo ka gikirisitu.

Kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga zabo bitwa (@aliciaandgermaine_official).

UMVA UBUHANGA BWABO MU NDIRIMBO YABO IHERUKA "IHUMURE"

Uri Yo iri mu nzira!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.